Ruhango: Gukina igisoro si ubunebwe ahubwo nti uguteza imbere umuco
Abakinnyi b’igisoro mu karere ka Ruhango baravuga ko abantu bakwiye kumva ko gukina umukino w’igisoro atari ubunebwe ahubwo ngo ni mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umuco nyarwanda.
Ibi abakinnyi b’igisoro babitangaje ubwo basozaga amarushanwa y’umukino amaze iminsi abera mu karere ka Ruhango. Aya marushanwa yatangiye tariki 09/06/2013 asozwa tariki 09/07/2013, akaba yari yitabiriwe n’amakipe umunani aho buri kipe yari igizwe n’abantu batatu.
Aya marushanwa yateguwe nu rwego rwo gukomeza gusigasira umuco kugirango udacika mu rubyiruko nk’uko bitangazwa na Ngabo Jean Claude umuhuzabikorwa w’yu mukino mu karere ka Ruhango.
Claude avuga ko bitangaje kumva hari abantu bakivuga ngo umukino w’igisoro ni ugukurura ubunebwe nyamara ahubwo ari umuco nyarwanda.
Agira ati “biratangaje kumva hari abantu bakibyumva batyo, kandi tuzi neza ko cyera umukino w’igisoro wigirwagamo byinshi birimo kuganira, gukundishwa igihugu, amateka n’ibindi byinshi”.
Uyu muhuzabikorwa w’umukino w’igisoro mu karere ka Ruhango, akomeza avuga ko bateguye aya marushanwa mu rwego rwo kugarura umuco kuko babona ugenda ucika mu Rwanda. Mbere na mbere ngo bakaba bagamije kuwushishikariza abakiri bato kuko abakuru bo batakiwitabira nka mbere.
Aya marushanwa yegukanywe n’ikipe yitwa Inganji yo muri gare ya Ruhango ikurikirwa n’iyahitwa route Kibuye.
Abitabiriye aya marushanwa bishimiye iki gikorwa, ngo kuko ubundi bajyaga bikinira mu rwego rwo kuruhura ubwonko kuko buba bwananiwe bitewe n’akazi, ariko ubu ngo bamaze kubona ko ufite akamaro gakomeye cyane mu mateka.
Bagasaba ko inzego z’ubuyobozi zawuteza imbere, bakajya bajya kurushanwa n’utundi turere tugize igihugu.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|