Rayon Sport yatsinze Gicumbi bigoranye, naho Mukura inyangira AS Muhanga

Ku munsi wa mbere wa shampoyona y’u Rwanda, ikipe ya Rayon Sport yatwaye igikombe giheruka, yakuye amanota atatu imbere ya Gicumbi FC bigoranye cyane, nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1, naho i Muhanga Mukura yahasanze AS Muhanga iyihanyagirira ibitego 4-0.

Ibitego bya Rayon Sport byatsinzwe na Djamal Mwiseneza na Abouba Sibomana wari wanjiye mu kibuga asimbura, naho igitego kimwe cya Gicumbi FC itozwa na Kayiranga Baptiste wigeze gukinira akanatoza Rayon Sport, cyatsinzwe na Jean Pierre Maombi.

Uwo mukino wagoye Rayon Sport, kuko yawutsinze ikoresha abakinnyi 10 nyuma y’ikarita y’umutuku yahawe kapiteni wayo Fuadi Ndayisenga, akaba kandi yayihawe nyuma y’aho baburiye myugariro Faustin Usengimana wavunitse bikomeye agahita anasimburwa.

Kuri Stade ya Muhanga, Mukura VS yahatsindiye AS Muhanga ibitego 4-0, ibitego bya Emmanuel Minani watsinzemo bibiri, naho Claude Nahimana na Noah Byimana batsinze igitego kimwe kimwe.

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ibitego bibiri bya Justin Mico na Jimmy Mbaraga byatumye AS Kigali ikura amanota atatu imbere y’Amagaju FC, naho kuri Stade Ubworoherane, Musanze FC yahanganyirije igitego 1-1 na Kiyovu Sport.

Kuri Stade Umuganda, Etincelles yagaruwe mu cyiciro cya mbere nyuma yo gusezera kwa La Jeunesse, yahanganyirije na Espoir ubusa ku busa.

Imikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona Turbo King Football League, irakomeza kuri icyi cyumweru tariki ya 29/9/2013, aho APR FC ifite ibikombe 13 bya shampiyona ikina na Marine FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, naho Police FC yatwaye umwanya wa kabiri muri shampiyona iheruka ikaza gukina na Esperance nshya mu cyiciro cya mbere.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Faustin azakira Imana idufashemo

Gilbert yanditse ku itariki ya: 5-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka