Perezida w’umukino w’amagare ku isi yashimiye Rukara watwaye Tour du Rwanda

Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI), Brian Cookson, abaye undi muntu ufite izina rikomeye ushimiye Ndayisenga Valens Rukara, watwaye isiganwa rizenguruka u Rwanda ku magare (Tour du Rwanda 2014).

Mu ibaruwa uyu mugabo yandikiye Ndayisenga Valens, Brian Cookson yamubwiye ko amateka azahora yibuka ko ari we munyarwanda watwaye Tour du Rwanda bwa mbere bityo ko ari ikintu cy’ingenzi.

Brian uyobora UCI yashimishijwe n'ibyo Valens yagezeho.
Brian uyobora UCI yashimishijwe n’ibyo Valens yagezeho.

Brian Cookson aje yiyongera ku bantu batandukanye bashimiye Rukara ku mugaragaro barimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ndetse n’ubw’akarere ka Rwamagana Rukara akomokamo.

Ibaruwa Brian Cookson yandikiye Valens iragira iti:

“Nashakaga kugushimira ku giti cyanjye kubera intsinzi ishimishije wabonye muri Tour du Rwanda. Uzajya mu mateka nko kuba Umunyarwanda wa mbere watwaye isiganwa mutegura rya Tour du Rwanda.

Intsinzi yawe ifite byinshi isobanuye kuri njye kuko nanishimiye kuba twarahuriye i Aigle ubwo wari mu mahugurwa mu kigo cya World Cycling Centre kandi nahamya ntashidikanya ko amezi wamaze mu Busuwisi yagufashije kongera ingufu na tekinike byatumye ugera kuri iyi ntsinzi ikomeye.

Ndizera ko nzongera kwishimira guhura nawe mu kigo cya World Cycling Center kandi nkaba nkomeje kugushimira nakwifuriza amahirwe ku byiza ukomeje kugeraho”.

Valens yatwaye Tour du Rwanda 2014.
Valens yatwaye Tour du Rwanda 2014.

Biteganyijwe ko umukinnyi Ndayisenga Valens azasubira gukora imyitozo mu Busuwisi muri World Cycling Center muri Mata umwaka utaha akazagaruka muri Kamena aje kwitabira shampiyona y’igihugu.

Jah d’eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka