Nyamasheke: Abafite ubumuga barasabwa kutitinya mu byo bakora

Bamwe mu bafite ubumuga bo muri Nyamasheke baravuga ko kwitinya kubera kubura bimwe mu bice by’ingingo zabo bidindiza iterambere ryabo.

Ibyo babivuze ku wa 01 Nzeri 2015, nyuma yo kurangiza amasomo y’imyuga itandukanye muri VTC ya karengera na VTC ya Tyazo, imwe muri iyo myuga abafite ubumuga bigishijwe harimo gusudira, gukora amasabune n’amabuji ndetse no kudoda muri gahunda yiswe kora wigire

Abafite ubumuga basabwe kutitinya
Abafite ubumuga basabwe kutitinya

Ngirimana Jean Paul ni umwe mu bafite ubumuga avuga ko akenshi abafite ubumuga bisuzugura bahereye ku bumuga bafite ibyo bigatuma batinya kugira icyo bakora kandi nyamara bafite ubushobozi bungana n’ubwo abafite ingingo nzima bafite

Ngirimana akomeza avuga ko kuri ubu ngo batangiye gutinyuka gukora akazi akariko kose kubera ko Leta y’U Rwanda yabahaye agaciro, ubu ngo icyizere cy’iterambere kuri bo ni cyose bahereye ku byo babona batangiye kwikorera

Yagize ati”Nyuma yo kwibumbira mu makoperative tukamenya kwikorera ibyo twajyaga kugurira abandi bigiye kuduteza imbere babandi baturebaga bakadusuzugura natwe turifuza kubabera abakoresha”.

Abafite ubumuga bagirwa Inama yo kutitinya
Abafite ubumuga bagirwa Inama yo kutitinya

Bizimana Fidele avuga ko imbogamizi zo kwitinya kubafite ubumuga zigihari ariko ngo ziterwa n’ubushobozi buke bafite aho hari abarangiza kwiga bakabura ibikoresho, gusa kuba barahawe ubumenyi butandukanye binyuze muri Handicap International barizera ko baziteza imbere

Barishimira ko basigaye bahabwa umwanya bakidagadura
Barishimira ko basigaye bahabwa umwanya bakidagadura

Simbarikure Theogene ushinzwe kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda z’igihugu mu karere ka Nyamasheke avuga ko imbogamizi abafite ubumuga bafite ari imyumvire ikiri hasi yo kuba bakicyiheza bakumva ko ntacyo bashoboye aha akaba abasaba guharanira iterambere ryabo.

Yagize ati”Abafite ubumuga bo ubwabo bagomba kumva uburenganzira bwabo bagatera n’intambwe yo kubuharanira niyo mpamvu nyuma yo kubabumbira hamwe bagahugurwa mu myuga itandukanye bisanzemo ubushobozi buzabafasha kubyaza umusaruro ibyo bize”.

Mu rwego rwo gukura abafite ubumuga mu bwigunge babayemo igihe kinini bumva ko ntacyo bashoboye abafite ubumuga bo mu murenge wa Ruharambuga nabo mu murenge wa Karengera bakinye umukino wa w’abafite ubumuga mu kibuga bubakiwe na Handicap International.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka