Nike yahagaritse amasezerano yari ifitanye na Lance Armstrong

Uruganda rukora imyambaro n’inkweto bya siporo Nike Inc. rwatangaje ko ruhagaritse amasezerano rwari rufitanye na Lance Armstrong, umunyonzi w’indashyikirwa mu isiganwa ry’amagare warwamamarizaga imyenda.

Nike kandi yanasibye izina rya Armstrong ryari ryanditse ku kigo cyayo cya siporo kiri ahitwa Oregon, nk’uko byemejwe n’umuvugizi wayo KeJuan Wilkins.

Icyemezo cyo gusesa ayo masezerano gifashwe nyuma y’icyumweru kimwe umuryango w’abanyamerika ushinzwe kurwanya ikoreshwa ry’imiti yongera imbaraga the U.S. Anti-Doping Agency (USADA) gishyize ahagaragara raporo ishyira mu majwi Lance Armstrong ko yaba yarafashe imiti imwongerera imbaraga igihe cyose yamaze atsindaga amasiganwa ya Tour de France kuva mu 1995-2005.

Lance Armstrong yambuwe amashimwe yose yatsindiye mu myaka 14 amaze asiganwa ku igare.
Lance Armstrong yambuwe amashimwe yose yatsindiye mu myaka 14 amaze asiganwa ku igare.

USADA yanafashe icyemezo cyo gusezerera burundu Armstrong mu isiganwa ry’amagare no kumwambura amashimwe yose yatsindiye mu myaka 14 amaze asiganwa ku igare harimo n’ibihembo yegukanye muri Tour de France.

Agaciro k’amasezerano Nike yari ifitanye na Armstrong ntago kavugwa ariko birazwi ko Nike ari yo sosiyete itanga amafaranga menshi cyane ku byamamare bikora siporo ku isi.

Raporo yayo muri uyu mwaka igaragaza ko Nike yasinye amasezerano ahwanye na miliyari 3,2 azakoreshwa mu myaka itanu iri imbere; nk’uko tubikesha CNN.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka