Ngororero: Talent Detection yagaragaje impano z’urubyiruko mu karere

Ikigo cy’Urubyiruko cya Ngororero (NGORORERO YOUTH FRIENDLY CENTER; NYFC) kimaze icyumweru (15- 23 Ukuboza 2013) muri gahunda yitwa “Talent Detection” aho cyari kigamije gushakisha impano z’urubyiruko mu mikino inyuranye n’imyidagaduro.

Imikino yahereweho (mu bahungu n’abakobwa) ni Volley Ball, Basket Ball, Sit Ball, Tennis de Table, Gutera umuhunda (Javelot) no Kwirukanka (Athletism), hakorwa n’amarushanwa mu myidagaduro.

Umukozi ushinzwe Imikino n’Imyidagaduro ku kigo cy’Urubyiruko cya Ngororero, UMUHOZA Gilbert, yadutangarije ko iki gikorwa cyakorewe mu duce (zones) dutatu tukize Akarere ka Ngororero aritwo: GATUMBA, NGORORERO Centre na GASEKE (Kukigo cy’Urubyiruko), mu rwego rwo kugeza iki gikorwa ku rubyiruko rwa Ngororero rwose, ndetse ko bateganya gukomeza gukora iki gikorwa mu yindi mikino n’imyidagaduro bakagerarageza no kugera mu tundi duce tugize akarere ka Ngororero.

Hagaragaye impano mu mikino itandukanye.
Hagaragaye impano mu mikino itandukanye.

Kuwa 24 Ukuboza 2013, ikigo cy’urubyiruko gifatanyije n’akarere ka Ngororero, batanze ibihembo ku makipe n’abantu bitwaye neza, aho ikipe ya Ngororero centre; NASA (abahungu n’abakobwa) batwaye ibikombe muri volleyball na basketball.

Ekipe ya Kabaya yatwaye igikombe muri sitball, naho MUHIRE Gustave niwe watwaye igikombe muri Tennis de Table, mu gihe umwana ufite imyaka 11 yabonye igihembo cy’umwana witwaye neza muri uyu mukino.

Hanahembwe abagiye batsinda mu yindi mikino n’imyidagaduro bitandukanye, harimo no kuririmba no kubyina.

Ikindi n’uko iki kigo cyaboneyeho gukangurira urubyiruko gukunda siporo, kwirinda agakoko gatera SIDA n’ibiyobyabwenge; gushyira mu bikorwa “Agaciro kanjye program” n’izindi gahunda za Leta zirebana n’urubyiruko.

Abarushije abandi bahawe ibihembo.
Abarushije abandi bahawe ibihembo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Ngororero madamu Nyiraneza Clotilde wari mu muhango wo gusoza talent detection 2013 mu karere ka Ngororero yavuze ko isize babonye ko urubyiruko rufite ubuhanga bwinshi kuburyo rwatsinda n’amarushanwa yo ku rwego rw’igihugu maze arusaba kutazipfusha ubusa.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka