Ngororero: NPC yatangije Sport y’abafite ubumuga mu cyaro

Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (National Paralyimpic Commity/ NPC) yatangiye umushinga wayo wo kugeza sport y’abafite ubumuga mu cyaro mu karere ka Ngororero kuri uyu wa 08 Gicurasi 2014.

Munyembabazi Theodomir, umuyobozi w’abafite ubumuga mu murenge wa Gatumba akaba anabahagarariye mu nama y’umushyikirano ku rwego rw’akarere ka Ngororero avuga ko kuba batangiye kwegerezwa imikino bibaha icyizere cy’ubuzima n’urukundo igihugu kibafitiye kandi nabo bakabasha gutinyuka kwegera abadafite ubumuga ngo bakine basabane.

Abana bafite ubumuga bifatanya n'abatabufite mu mikino imwe n'imwe.
Abana bafite ubumuga bifatanya n’abatabufite mu mikino imwe n’imwe.

Kudakora siporo ku bafite ubumuga ngo ni kimwe mu bidindiza uburezi n’ubuzima bwiza by’abafite ubumuga bo mu karere ka Ngororero cyane cyane abana b’abanyeshuri ; nkuko Makuta Antoinette uyobora kimwe mu bigo byakira bikanarera abana bafite cyo mu murenge wa Kabaya abivuga.

Avuga ko abana bari basanzwe bashaka gukina bakabura imikino bashoboye hamwe n’ibikoresho byayo, ubu bakaba batangiye kubibona kuko hatanzwe amahugurwa ku mikino itandukanye ndetse bakaba banabaha ibikoresho nk’imipira n’ibindi.

Nzeyimana Celestin, umuyobozi wa NPC, asanga abafite ubumuga bo mu cyaro bakwiye kwegerezwa imikino.
Nzeyimana Celestin, umuyobozi wa NPC, asanga abafite ubumuga bo mu cyaro bakwiye kwegerezwa imikino.

Umuyobozi wa NPC ku rwego rw’Igihugu, Celestin Nzeyimana, wari witabiriye iki gikorwa asanga mu gihe ubushobozi bwo kubona ibikorwa remezo butaragerwaho hakwiye kwifashishwa uburyo buhari aho abafite ubumuga bifashisha ibibuga bisanzwe bihari ndetse bakanakina hamwe n’abandi badafite ubumuga, ndetse no gukomeza imikino y’umwihariko w’abafite ubumuga.

Uyu mushinga wo gukwirakwiza imikino y’abafite ubumuga mu cyaro uzamara imyaka ibiri ugatangirizwa mu mirenge yose igize uturere tubiri aritwo Ngororero mu Burengerazuba na Ngoma mu Burasirazuba.

Umurezi w'abana bafite ubumuga (ibumoso) n'uhagarariye abafite ubumuga (iburyo) bishimiye iki gikorwa kuko kizabafasha mu buzima n'uburezi.
Umurezi w’abana bafite ubumuga (ibumoso) n’uhagarariye abafite ubumuga (iburyo) bishimiye iki gikorwa kuko kizabafasha mu buzima n’uburezi.

Akarere ka Ngororero katangiye guteza imbere imikino y’abafite ubumuga kuko ubu gafite ikipe ya seating Volleyball ikinwa abakinnyi bicaye ndetse ikaba ikina imikino ku rwego rw’igihugu hamwe n’ikipe ya Goolball.

Nzeyimana avuga ko nyuma y’imyaka ibiri uyu mushinga uzamara, nibigaragara ko bifite akamaro mu kuzamura siporo y’abafite ubumuga kandi ukitabirwa uzakwirakwizwa no mu tundi turere twose tw’u Rwanda.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka