Ngoma: Abafite ubumuga bishimiye ko imikino ibafasha mu buzima babayemo

Nyuma y’uko komite y’igihugu y’imikino y’ abafite ubumuga (NPC) itangiriye ubukangurambaga mu kugaragaza ko n’abafite ubumuga bafite uburenganzira bwo kwidagadura n’abandi nta kubaheza, bamwe mu bafite ubumuga bashima iki gikora.

Abafite ubumuga bavuga ko imikino yabakuye mu bwigunge basabana n’abandi bakina none ngo babonye ko bashoboye igihe bageze mu marushanwa ku rwego rw’igihugu.

Ikipe y’abamugaye bo mu karere ka Ngoma igeze mu mikino yo ku rwego rw’igihugu mu marushanwa yo guhatanira igikombe mu mukino wa sitball.

Umurisa Josiane wiga ku kigo cya E.S Rurama, afite ubumuga bwo gucika ukuguru agendera mu mbago, avuga ko nyuma yuko ubukangurambaga ku bamugaye mu gukora sport bumugezeho yigiriye icyizere ko ubu nta mukino atabasha gukina.

Yagize ati « Nubwo ubona mfite ubu bumuga mbasha gukina imikino myinshi nta mukino wose ubaho ntabasha gukina, nsimbuka ikiziriko, ndi mu ikipe ya sit ball kandi tugeze ku rwego rw’igihugu mu marushanwa. Iyi mikino yankuye mu bwigunge kuko ubundi abanyeshuri bagenzi banjye bajyaga gukina nkasigara mbafatiye imyenda none ubu nanjye ndakina».

Nkuko byagaragaye kuri uyu wa 13/06/2014 ubwo abayobozi ku rwego rw’igihugu mu mikino y’abamugaye basuraga umurenge wa Rukira, abafite ubumuga butandukanye bose babashije kwidagadura na bagenzi babo batabufite bakina imikino bitewe nuwo buri muntu ashoboye. Iyi mikino ikorwa mucyo bise sport for fun.

Mu gukina imikino itandukanye ngo bibakura mu bwigunge no kutumva ko ntacyo bashoboye.
Mu gukina imikino itandukanye ngo bibakura mu bwigunge no kutumva ko ntacyo bashoboye.

Ntibeshya Anserime wo mu karere ka Ngoma wagize uruhare mu kubarura abafite ubumuga ngo yasanze ari benshi kandi hari abakibuzwa uburenganzi bwo gukina no kwiga.

Nzeyimana Celestin umuyobozi wa NPC Rwanda mu ijambo rye yavuze ko abamugaye bafata imikino nk’igikoresho kivana abafite ubumuga mu bwigunge.

Yagize ati« Byagaragaye ko abatuye hafi y’imigi aribo babasha kubona kuri ubwo burenganzira bwo gukina no kudahezwa abatuye mu byaro usanga akenshi batabona kuri ibyo byiza akaba ariyo mpamvu twafashe iya mbere muri gahunda kugirango tuze tugere no kuri babandi bari kure».

Gahunda NPC Rwanda yihaye yo kugera kure mu byaro ikangurira abantu uburenganzira bw’abamugaye mu gukina imikino itandukanye, yatangiye umwaka ushize wa 2013 ku ikubitiro itangirizwa mu turere twa Ngoma na Ngororero.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka