Muvunyi Hermas arahamagarira abafite ubumuga kwitabira sport

Umunyarwanda Muvunyi Hermas Cliff w’imyaka 26 ufite umudari w’isi mu mukino wo kwiruka metro 800 mu bafite ubumuga, ubwo yari mu karere ka Ngoma kuri uyu wa 24/06/2014 yahamagariye abafite ubumuga kutigunga no gukunda sport.

Mu gikorwa cyo gutangiza imikino mu bafite ubumuga cyatangijwe na komite y’igihugu y’imikino mu bafite ubumuga (NPC) uyu musore agenda atanga ubuhamya.

Muvunyi Hermas Criff nyuma yo gutwara uyu mudari wo kwiruka metro 800 mu mikino y’isi ya olympike mu bafite ubumuga yabereye mu Bufaransa 2013, avuga ko yifuza ko abafite ubumuga bose bava mu bwigunge bitabira imikino bityo babe banagaragaza impano zabo zibe zabatunga nkuko nawe impano yo gusiganwa imutunze.

Muvunyi Hermas yanikiye abandi muri metero 800 ahabwa umudari wa zahabu ku rwego rw'isi.
Muvunyi Hermas yanikiye abandi muri metero 800 ahabwa umudari wa zahabu ku rwego rw’isi.

Murema Jean Baptiste uhagarariye ibikorwa bya gahunda gamije kuzenguruka imirenge yose ya Ngoma na Ngororero batangiza imikino mu bafite ubumuga ngo boye kwigunga, avuga ko mu gutangiza iyi mikino bagenda babonamo abafite impano mu mikino itandukanye.

Yagize ati “Mu mikino nk’iyi dutangiza tuba tugirango dutangiremo ubutumwa bukangurira abafite ubumuga kwitabira sport, noneho muri uko gukina turebemo abafite impano tubafashe kuzibyaza umusaruro mu marushanwa.”

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu murenge wa Remera, umurenge wa gatatu mu karere ka Ngoma utangirijwemo iki gikorwa, bavuga kuba nabo bageze ahagaragara bakina bizeye ko n’izo mpano mu mikino bazazigaragaza nabo bakaba bakwitabira imikino y’isi.

Muvunyi avugana n'itangazamakuru akangurira abafite ubumuga kugana sport.
Muvunyi avugana n’itangazamakuru akangurira abafite ubumuga kugana sport.

Ntibeshya Anserime avuga ko nibamara kuva mu bwigunge bwo kutajya ahagaragara ngo bidagadure n’abandi, bizatuma nabo batinyuka ko nabo bashoboye bityo bitume nabo bitabira amarushanwa mu mikino itandukanye.

Yagize ati “Utabanje kuva hahandi mu bwigunge ngo ujye ahagaragara utinyuke ntiwagera kure, iyi ni intangiriro nitumara kujya ahagaragara na bwa bwoba bwose buzadushiramo tubashe kugaragaza impano zacu.”

NPC ivuga ko buri murenge bagomba kuwugeramo bagatangiza imikino mu bafite ubumuga ari nako bashinga amakipe muri buri murenge kuburyo nyuma hazakorwa amarushanwa hagatoranywamo abarusha abandi impano mu mikino maze bagafashwa kwitabira amarushanwa atandukanye akomeye.

Uretse gushinga amakipe mu murenge wose bagezemo, NPC inatanga ibikoresho by’ibanze birimo imipira yo gukina n’ibindi byo kwifashisha mu mikino ku bafite ubumuga batuye muri uwo murenge.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka