Musanze : Hatangiye gahunda yo gutegurira abakiri bato imikino jeux olympiques

Abana bo mu mashuri yisumbuye batangiye gutegurirwa imikino jeux olympiques kugirango nibakura bazabashe guhagararira igihugu bariteguye neza.

Muri uru rwego, mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe mutagatifu Vincent i Musanze hatangiye mini jeux olympiques, ahakorewe gahunda zimeze nk’izo muri jeux olympiques, zirimo akarasisi k’ibihugu (bihimbano) byitabiriye, imikino ngorora mubiri y’uburyo butandukanye ndetse abatsinze baza guhabwa imidari.

Abana bitabiriye iyi mikino, bavuga ko ari igikorwa cyiza gituma bagorora ingingo, ndetse kikanabafasha kumenyera ibijyanye n’imikino olympiques ku buryo baramutse bayitabiriye batagorwa no kumenyera.
Mucunguzi Oliniga witabiriye iyi mikino, akangurira abandi bana mu yandi mashuri gutangiza imikino nk’iyi kuko ngo yabonye ari ikintu kiza cyane.

Ati: « Icyo nabonye nashishikariza abandi bana ni uko bakunda iyi mikino kuko iraduhuza twese nta n’umwe usigaye tugakina tukanezerwa ari nako twitoza kuzahagararira igihugu muri jeux olympiques».

Ryabonyende Guillome ukuriye imikino mu ishuri Saint Vincent, avuga ko bahisemo abana bakiri bato. Ati : «twahisemo abana batarengeje imyaka 16 kugirango bazakure bazi neza ibijyanye na jeux olympiques».

Iyi gahunda yatangiriye mu bigo icumi, hafatwa bibiri muri buri ntara n’umujyi wa Kigali, ikaba izakomereza no mu bindi bigo byose byo mu gihugu.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka