Muhanga: Amakipe y’abakuze arasabwa gufasha abakiri bato gukunda imikino

Umujyi wa Muhanga ukomeje gutera imbere mu birebana n’imikino, ndetse n’imyidagaduro, ahanini kubera ibikorwa remezo bikomeje kwiyongera nk’ibibuga, amazu akorerwamo kunanura imitsi n’ibindi ku buryo usanga haravutse amatsinda menshi y’abakuze akora imikino na siporo, ariko ugasanga ay’abana bato akiri makeya.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Muhanga, Uhagaze Francois, akaba asaba abantu bakuze kwita ku gushishikariza abana bato gukunda imikino na siporo kuko bifasha mu mikurire y’umubiri hamwe n’iyubwenge ndetse bikanatanga akazi kubazamuye impano zabo neza.

Ibi Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Muhanga yabisabye ubwo yatangaga ikiganiro mu mwiherero wateguwe n’imwe mu makipe y’abakuze yitwa Les Onze du Dimanche ikina umupira w’amaguru (football) hamwe n’uwintoki (volley ball), aho uwo mwiherero ngo wari ugamije ku kunoza imikorere n’imicungire y’amatsinda y’abakuze, aho bahawe ibiganiro n’inararibonye mu by’imibanire y’amatsinda ndetse no mu bya siporo.

Mu mwiherero basabwe kwita ku rubyiruko.
Mu mwiherero basabwe kwita ku rubyiruko.

Uhagaze yemeza ko kuba abakiri bato bakora siporo bakiri bakeya biterwa n’imyumvire y’abakuru batabafasha mu gukora siporo no kuyibakundisha.

Umuyobozi wa Les Onze du Dimanche, Ntivuguruzwa Severin, avuga ko uretse ibyo bungutse bizabafasha guteza imbere no kubanisha neza abagize umuryango ayoboye, banahakuye isomo ryo gufasha abana.

Akarere na Les Onze Du Dimanche bemeranyijwe ubufatanye mu bikorwa bitandukanye

Kuba umuryango Les Onze du Dimanche ugizwe n’abantu benshi batuye mu karere ka Muhanga no hanze yako, ndetse bakaba bagaragaza ubushake mu gufatanya n’akarere mu bikorwa bigateza imbere, Uhagaze yabizeje ko bagiye kunoza imikoranire cyane cyane ibirebana n’ubukangurambaga mu iterambere, ubuzima, uburezi n’imibereho myiza.

Visi meya Uhagaze yabasabye gukora ibiteza imbere akarere anabemerera ubufatanye.
Visi meya Uhagaze yabasabye gukora ibiteza imbere akarere anabemerera ubufatanye.

Abagize uyu muryango nabo basezeranyije akarere kukabera intumwa nziza aho baba hirya no hino ndetse no gukora imishinga n’ibikorwa biteza imbere akarere. Ku birebana n’iterambere rya siporo n’imikino, Bwana Uhagaze yizeje ko hamwe n’abafatanyabikorwa n’amatsinda atandukanye, hazakomeza kubaho ishyirahamwe ry’imikino igamije ubusabane no kunanura imitsi (ASCOMU: association de sport Corporatif de Muhanga), akaba ariho ibikorwa n’ibitekerezo byinshi bizanyuzwa.

Umwe mu batanze ibiganiro mu mwiherero witwa Ndamyumugabe Alexis, usanzwe ari n’inararibonye mu birebena n’imibanire y’abantu no gucunga amatsinda mato, nawe yasabye abafite amatsinda ahurira ku mikino kuyakoresha neza kuko iyo adateje imbere umubano n’ibikorwa abisubiza inyuma, bikaba bisaba ubwitonzi no guhozaho ibikorwa bifatika biteza imbere abagize amatsinda nk’ayo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka