Mu mafoto: Uko isiganwa rya Duathlon ryabereye i Kigali ryagenze
Kuri iki cyumweru mu mujyi wa Kigali habereye isiganwa ryitwa Duathlon ryari rikomatanyije umukino wo gusiganwa ku maguru no gusiganwa ku igare
Iryo rushanwa risanzwe riri ku ngengabihe y’amarushanwa ya Triathlon ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 28, barimo abagabo 23 n’abakobwa 5, bahagurukiye ku muryango wa Stade Amahoro mu nzira bagombaga kuzenguruka mu bice bya Remera na Kimironko, bagasoreza nanone ku muryango wa Stade Amahoro.
Mu bagabo uwa mbere yabaye Rukara Fazil w’ikipe ya Kigali wakoresheje hose isaha imwe iminota itatu n’amasegonda icumi naho mu bakobwa Uwineza Hanani wari wegukanye irushanwa riheruka kubera Muhazi aza ku mwanya wa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 20 n’amasegonda 58
Uko bagiye bakurikirana.
Mu bagabo
1.Rukara Fazil 1h3’10’’
2.Marc Schut (1h04’)
3. Ngarukiyehafi Jean de Dieu (1h5’57")
Abakobwa
1.Uwineza Hanani (1h21’3")
2. Britney Power (Umunyamerikakazi) (1h29’30")
3.Tuyishime Alice (1h37’54")
Mu bihembo byatanzwe uwa mbere mu bagabo yahembwe ibihumbi 50 n’ikarito ya Coca Cola, uwa kabiri ahembwa ibihumbi 40 n’ikarito ya Coca Cola , uwa gatatu ahembwa ibihumbi 30 n’ikarito ya Coca Cola.
Mu bakobwa ho uwa mbere yahembwe ibihumbi 40, uwa kabiri ahembwa ibihumbi 30, uwa gatatu ahembwa ibihumbi 20 bose hiyongereyeho n’ikarito imwe ya Coca Cola.
Mu mafoto, uko isiganwa ryagenze
Amafoto: Kwizera Fulgence
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ninde watsinze irushanwa?
Oya rwose murakabije abategura iryo rushanwa kuri stage murabaha coka aho kubaha shampany rwose ni gute imikino izatera mbere mutayisgikira mushiremo ibihembo biboneye, ubwo murabona umukinyi cg se ikipe yava ahandi ikaza gukinira coka kweri.mushyire agaciro umukino mushake abaterankunga mbere yo gutegura imikinomubone ibyo muzahemba abatsinze irushanwa.