Mini Handball iratangizwa vuba mu mashuri arimo amakipe akina handball

Ubuyobozi bwa federation y’umukino wa handball mu Rwanda buravuga ko mu minsi micye bwitegura gutangiza amakipe y’abana batarengeje imyaka umunani “Mini Handball”, bazajya bakina umukino wa handball.

Gushyiraho aya makipe biratangira vuba bikazabera mu mashuri asanzwe afite amakipe akina umukino wa handball; nk’uko bitangazwa na Twahirwa Alphred umunyamabanga mukuru wa federation ya handball mu Rwanda.

Twahirwa avuga ko ubundi abantu batangira gukunda umukino bakiri bato, akaba ariyo mpamvu bashaka gutangira kubaka ikizere mu bana bato bagakura bateza imbere uyu mukino, hanatangwa ubutumwa bwo kugirango abantu bose bawumenye.

Twahirwa, Umunyamabanga mukuru wa Handball.
Twahirwa, Umunyamabanga mukuru wa Handball.

Frolent Habyarimana ashinzwe gushaka no gukurikira iterambere ry’abana muri minisiteri ya siporo, avuga ko Handball ari umwe mu mukino ugenda wigaragaza mu guharanira iterambere ry’igihugu, nka minisiteri ikaba yiteguye guteza imbere icyi gikorwa.

Habarima Frolent (hagati) umukozi wa Minisiteri ya Siporo, avuga ko biteguye gufasha iki gikorwa.
Habarima Frolent (hagati) umukozi wa Minisiteri ya Siporo, avuga ko biteguye gufasha iki gikorwa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka