Marion Bartoli yasezeye kuri Tennis nyuma y’iminsi 41 atwaye ‘Wimbledon’

Umufaransakazi Marion Bartoli waherukaga kwegukana igikombe cya Wimbledon mu mukino wa Tennis, yatunguye abantu ubwo yasezeraga burundu kuri uwo mukino, tariki 16/08/2013, nyuma yo gusezererwa ku ikubitiro n’umunya Roumaniyakazi Simona Halep mu irushanwa rya ‘Cincinnati Open” ririmo kubera muri Reta zunze ubwumwe za Amerika.

Ntabwo abakunzi b’uyu mukinnyi w’imyaka 28 bari biteze ko ashobora gusezera kuri Tennis burundu, kuko yari amaze ukwezi kumwe n’igice gusa atwaye igikombe gikomeye cyane mu mukino wa Tennis ku isi ‘Wimbledon’, benshi bakaba batekerezaga ko yabonye ingufu zo gukomeza guharanira ibindi bikombe.

Bartoli yasezeye amaze gutsindwa amaseti 3 ku busa n'umunya Roumania witwa Simona Halep.
Bartoli yasezeye amaze gutsindwa amaseti 3 ku busa n’umunya Roumania witwa Simona Halep.

Mu irushanwa rya Cincinnati Open, ubwo Bartoli yari amaze gutsindwa amaseti 3-0 na Simona Halep w’imyaka 21, Bartoli , mu kiganiro n’abanyamakuru mu marira menshi yatangaje ku mugaragaro ko atazongera gukina umukino wa Tennis kandi ko yumva icyemezo yafashe atazisubiraho.

Uwo mukino Bartoli yatsinzwemo amaseti 2-1 (3-6, 6-4, 6-1) na Halep uri ku mwanya wa 25 ku isi muri Tennis y’abagore, ngo ntabwo ariyo mpamvu yatumye asezera kuri Tennis, ahubwo ngo yumvaga ananiwe cyane, dore ko yari amaze iminsi yaribasiwe n’imvune.

Bartoli yasezeye nyuma y'iminsi 41 gusa yegukanye igikombe cya Wimbledon.
Bartoli yasezeye nyuma y’iminsi 41 gusa yegukanye igikombe cya Wimbledon.

Bartoli yagize ati, “uyu niwo mukino wanjye wa nyuma nkinnye mu buzima bwanjye bwa Tennis. Igihe kirageze ngo mpagarikire aha. Umubiri wanjye ntabwo ugishoboye gukina. Nagize imvune nyinshi kuva uyu mwaka watangira, ariko nkomeza kwihangana nkima nitanga kugeza ubwo ntwaye Wimbledon, ariko ubu ndumva bitoroshye ko nakomeza”.

Bartoli uri ku mwanya wa 7 ku isi muri Tennis yegukanye igikombe cya Wimbledon muri Kamena uyu mwaka, amaze gutsinda Sabine Lisicki ku mukino wa nyuma.

Marion Bartoli yasezeye kuri Tennis n'agahinda kenshi.
Marion Bartoli yasezeye kuri Tennis n’agahinda kenshi.

Bartoli wari umaze imyaka 13 akina uwo mukino, yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga mu mwaka wa 2000 akaba muri icyo gihe cyose yaratwayemo ibikombe umunani, agera ku mukino wa nyuma ariko aratsindwa inshuro 11.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka