Koga: Hakinwe umunsi wa kabiri w’irushanwa “ Mako Sharks Swimming League 2023”

Taliki 01 Nyakanga 2023 ni bwo hakinwe umunsi wa kabiri w’irushanwa ryo Koga ryateguwe n’ikipe ya Mako Sharks SC ikorera muri Green Hills Academy i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali “Mako Sharks Swimming League 2023”.

Ku munsi wa kabiri w’iri rushanwa hitabiriye abakinnyi 107 baturutse mu makipe 4 ari yo Mako Sharks SC, Kwetu Kivu SC, Rwesero SC na Gisenyi Beach SC.

Hakinwe umunsi wa kabiri wa “Mako Sharks Swimming League 2023”.
Hakinwe umunsi wa kabiri wa “Mako Sharks Swimming League 2023”.

Aba bakinnyi bahatanye mu byiciro bitandukanye by’imyaka guhera ku bari munsi y’imyaka 10 kugeza ku bakuru mu buryo bwo Koga butandukanye burimo “Freestyle”, “Butterfly”, “Breaststroke” na “Backstroke” muri metero 50, 100, 200 na 400.

Ikipe ya Kwetu Kivu SC
Ikipe ya Kwetu Kivu SC

Ikipe Mako Sharks SC na Kwetu Kivu SC ni zo zitwaye neza.

Iri rushanwa biteganyijwe ko rizasozwa taliki 21 na 22 Ukwakira 2023 aho rizatabirwa n’amakipe azaturuka hanze y’u Rwanda.

Umuyobozi w’ikipe ya Mako Sharks SC, Bazatsinda James nyuma y’umunsi wa kabiri w’iri rushanwa yatangaje ko ryagenze neza. Ati “ Irushanwa ryagenze neza, abakinnyi bagaragaje guhatana cyane kandi bakomeje kugaragaza impano”.

Umuyobozi w'ikipe ya Mako Sharks SC, Bazatsinda James
Umuyobozi w’ikipe ya Mako Sharks SC, Bazatsinda James

Yakomeje avuga ko ubwitabire bwari bwinshi ugereranyije n’umunsi wa mbere kuko hitabiriye abakinnyi 94 ubu bakaba bari 107.

Bazatsinda yakomeje avuga ko bagiye gutegura irushanwa ry’umunsi wa 3 ari nawo wa nyuma ari nabwo bazatanga ibihembo.

Ababyeyi bari baherejeke abana babo
Ababyeyi bari baherejeke abana babo

Biteganyijwe ko ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa hazitabira amakipe yo hanze y’u Rwanda, aho kugeza ubu hari amakipe 4 yamaze kwemeza kuzitabira harimo abiri yo muri Uganda n’andi abiri yo muri Kenya.

Ikipe ya Mako Sharks SC
Ikipe ya Mako Sharks SC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka