Karongi: Zenith Club yegukanye imyanya itatu ya mbere muri Triathlon

Zenith Club y’abakina umukino wo gusinganwa mu mazi mu karere ka Karongi, ku cyumweru tariki 01-09-2013 yegukanye imyanya itatu ya mbere mu marushanwa bise Triathlon.

Ayo marushanwa y’inyabutatu irimo gusiganwa mu mazi, ku magare no ku maguru yari yateguwe n’ishyirahamwe ry’abakora siporo mu karere ka Karongi mu rwego rwo kurwanya kunywa, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Niyomugabo Jackson (13) na barumuna be, bari kumwe na Niyonsaba C (S/E Bwishyura), ndetse na Rutuku JMV, umuyobozi wa Zenith Club yegukanye intsinzi ya Triathlon.
Niyomugabo Jackson (13) na barumuna be, bari kumwe na Niyonsaba C (S/E Bwishyura), ndetse na Rutuku JMV, umuyobozi wa Zenith Club yegukanye intsinzi ya Triathlon.

Ni ku nshuro ya kabili mu Rwanda, by’umwihariko mu Ntara y’i Burengerazuba haba amarushanywa ya siporo y’inyabutatu bita Triathlon, ahuza uturere twa Karongi na Rubavu.

Mu bantu 13 bitabiriye ayo marushanwa, batatu ba mbere ni abo mu karere ka Karongi, aho uwitwa Niyomugabo Jackson yeretse munsi y’ikirenge bagenzi be, haba mu gusiganywa mu mazi (koga), gusinwa ku magare ndetse no gusiganywa ku maguru.

Mbaraga Alexis ukuriye urugaga rwa siporo y’inyabutatu (Tria Tro), yatangarije Kigali Today ko bafite gahunda yo guteza imbere ayo marushanwa mu Rwanda bahereye mu karere ka Karongi ku buryo bazagera no ku rwego rwo kujya bakoresha amarushanwa mpuzamahanga.

Amarushanwa yabereye kuri plage ya Golf Eden Rock Hotel, abimburirwa no gusiganwa mu mazi, ahantu hareshya na metero 600, maze umunya Karongi witwa Niyomugabo Jackson usanzwe aserukira u Rwanda mu marushanwa Olypmique ahakoresha iminota umunani, akurikirwa na barumunabe babili, Hategekimana Timamu na Maniraguha Elois nabo bakoresheje iminota iri munsi ya 12.

Amarushanwa ya Triathlon yabereye kuri Plage ya Golf Eden Rock Hotel.
Amarushanwa ya Triathlon yabereye kuri Plage ya Golf Eden Rock Hotel.

Nyuma yo gusiganwa mu mazi, abarushanwaga bahitaga bomoka bagafata amagare hafi aho, bagasiganwa ahantu hareshya na kilometero 12, maze Niyomugabo na barumuna be barongera baza muri batatu ba mbere baserukiwe na mukuru wabo, bityo Karongi yegukana umwanya wa mbere mu masiganywa yose, itsinda akarere ka Rubavu.

Uwambere yahembwe igare rya siporo n’amafarana 20.000, uwa kabili ahembwa 30.000, uwa gatatu 15.000.

Rubavu yari yaserukiwe n’abana babili, Kamali Alexis w’imyaka 14 na Irankunda Isiaka w’imyaka 16. Nubwo abo bana batabashije kuza muri batatu ba mbere, ariko babashije kwitwara neza basoza amarushanwa yose uko ari atatu (Koga, gusiganwa ku igare no ku maguru), kandi nta kibazo bagize.

Kamali Alexis w'imyaka 14 (Rubavu) wabashije gusoza ari uwa 7/8.
Kamali Alexis w’imyaka 14 (Rubavu) wabashije gusoza ari uwa 7/8.

Kamali Alexis we yashimishije abantu cyane kuko yabashije kuba uwa karindwi, akarusha umunya Karongi witwa Dushimirimana Emmanuel w’imyaka 22 umurusha imbaraga n’ubunararibonye mu marushanwa dore ko anigisha koga mu kiyaga cya Kivu.

Amagare 10 yakoreshejwe mu masiganywa yari yatanzwe n’ubuyobozi bwa Triathlon, nk’uko byemejwe na Bihira Innocent, ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu karere ka Karongi wari waje ahagarariye ubuyobozi bw’akarere.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka