Kamonyi: Umukino wa Sitball uzafasha abana bafite ubumuga kwisanzura mu bandi

Abarimu bagiye kwigisha abanyeshuri umukino wa sitball maze abafite ubumuga babashe gukina n’abandi mu bihe by’ikiruhuko. Mbere wasangaga abana bafite ubumuga biga ku bigo by’amashuri bifite gahunda y’uburezi budaheza, babura imikino bahuriraho n’abandi.

Nyuma y’amahugurwa yateguwe umuryango Handicap International ufatanyije na Komite y’igihugu y’Imikino y’abafite ubumuga, abarimu barahamya ko abana bafite ubumuga nibamenya uwo mukino uzabafasha kongera ubwenge no kurushaho kwisanga mu bandi.

Ku bigo by’amashuri yigwaho abana bafite ubumuga, mu masaha yo gukina abo bana baburaga icyo bakina cyangwa se bagakina udukino tworoheje, nko gutondeka amabuye, kuzunguza umugozi no guherezanya umupira.

Habimana Henri, umukozi wa Handicap International, ushinzwe ubukangurambaga ku burenganzira bw’abafite ubumuga mu karere ka Kamonyi, atangaza ko bahisemo guhugura abarimu ku mikino y’abafite ubumuga (handi sport), mu rwego rwo kubongerera ubumenyi mu gufasha abana bafite ubumuga kwiyumva mu bandi.

Umukino wa sitball ntusaba ko umukinnyi ava mu mwanya we.
Umukino wa sitball ntusaba ko umukinnyi ava mu mwanya we.

Vuningoma Emile wo muri Komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga, avuga ko umukino wa Sitball utaramenyekana cyane mu Rwanda kuko uwitabirwa cyane ari uwitwa Sitting Volley ball bijya gukinwa kimwe.

iyo mikino iratandukanye kuko Sitting Volley ball isaba umukinnyi kwimuka mu mwanya we (rotation) naho sitball umukinnyi aguma mu mwanya umwe. Uyu rero ngo worohera abafite ubumuga akaba ari yo mpamvu komite ya bo yiyemeje kuwuhugura mu gihugu hose.

Aya mahugurwa yabereye ku ishuri ryisumbuye rya St Marie Adelaide riri i Gihara mu murenge wa Runda yitabiriwe n’abarimu 24 bigisha ku bigo by’amashuri afite gahunda y’uburezi budaheza.

Ubuyobozi bw’ibigo na Handicap International bagiye gufatanya gushakira abo bana ibikenerwa mu mukino wa sitball kugirango bakore amakipe yo kuzajya yitabira amarushanwa.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukomereze aho, bizatuma n’abandi bari bagifite imyumvire y’uko umuntu ufite ubumuga ntacyo yakora bahinduka ubundi buri wese yisange muri sociyete nyarwanda nta vangura.

A.K.A yanditse ku itariki ya: 17-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka