Kamonyi: Guteza imbere umukino wa Sit ball bituma abafite ubumuga batagira irungu ku ishuri

Mu rwego rwo guha agaciro abana bafite ubumuga, Urwunge rw’amashuri St Dominique Gihara, rwateguye amarushanwa y’umukino wa Sit ball, n’ibigo baturanye, kugira ngo uwo mukino umenyekane mu mashuri y’uburezi budaheza, bityo umwana ufite ubumuga asabane n’abandi bana.

N’ubwo hariho gahunda yo guteza imbere uburezi budaheza, bamwe mu bana bafite ubumuga babura umukino bakina mu gihe abandi bana bagiye gukina. Umukino wa Sit ball ni umwe mu mikino abafite ubumuga bw’amaguru bashobora gukina.

Munyabugingo Gabriel, yiga mu wa gatanu w’amashuri abanza, afite ubumuga bw’akaguru, akaba agendera mu mbago. Ngo mbere y’uko umukino wa Sit ball ugera mu Kigo cya Gihara, abandi bana bajyaga gukina we akabura icyo akina. Ariko aho uwo mukino waziye asigaye akinana n’abandi agashira irungu.

Amarushanwa y'abamugaye ya Sitball akura mu bwigunge abamugaye.
Amarushanwa y’abamugaye ya Sitball akura mu bwigunge abamugaye.

Mu kwizihiza umunsi w’umwana w’Umunyafurika, mu Rwunge rw’amashuri rwa Gihara wizihijwe tariki 3/7/2013, hateguwe amarushanwa ya Sit ball. Mu bahungu Ikipe ya Gihara ni yo yegukanye igikombe, naho mu bakobwa cyegukanwa n’Ishuri ryisumbuye ryitiriwe mutagatifu Adelayide.

Sylvain Mudahinyuka, umuyobozi w’Ikigo, atangaza ko bahisemo kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika baha agaciro abana bafite ubumuga kuko bagiye bahezwa mu mateka y’uburezi mu Rwanda. Ngo bahisemo kubaha umwanya ngo nabo bidagadure muri gahunda bise “Siporo idaheza.”

Batumiye ibigo by’amashuri bya Muganza, Runda, Hill top Academy, n’Ishuri ryisumbuye ryitiriwe mutagatifu Adelayide, kugira ngo, uwo mukino umenyekane, kandi ngo bifuza ko ibigo byose bifite gahunda y’uburezi budaheza byawukina kuko ufasha abafite ubumuga kutigunga.

Ikipe ya Gihara niyo yabonye igikombe
Ikipe ya Gihara niyo yabonye igikombe

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Siporo mu mashuri mu karere ka Kamonyi, Bizimana Emmanuel, avuga ko uyu mukino umaze gutera intambwe ishimishije muri iki kigo cya Gihara, kuko muri shampiyona yo ku rwego rw’igihugu ikipe ya ho yabaye iya gatatu, hakaba hari icyizere ko ishobora no kuba iya mbere mu myaka itaha.

Ikigo cya Gihara cyatangiye gukina umukino wa Sit ball mu mwaka wa 2012; kuri ubu ni cyo cyigisha abatoza bo mu bindi bigo; ngo na bo, bawutangize mu bigo bya bo.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umukino wa sitball ni mwiza cyane. Ikibabaje ni uko utaramenyekana mu mashuri menshi yo mu gihugu cyacu.Abakunzi baawo turabasaba kuwushyigikira aho uri no gufasha aya ,makipe gukomeza kwiyubaka.
ABANA BAFITE UBUMUGA BARASHOBOYE RWOSE, IYO BAFATANYIJE N’ABANDI BIHA IMBARAGA IREME RY’UBUREZI MU MPANDE ZOSE.

MUDAHINYUKA SYLVAIN yanditse ku itariki ya: 9-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka