Kaminuza zigenga zigiye gushyiraho amakipe ashobora gukina Shampiyona

Ishyirahamwe rihuza za kaminuza zigenga riratangaza ko rigiye gushyiraho amakipe ashobora gukina muri shampiyona zinyuranye mu Rwanda.

Umuyobozi w’ishyirahamwe rya za kaminuza zigenga, Dr. Ngamije Jean unayobora INILAK, avuga ko bimaze kugaragara ko hari abanyeshuri biga muri za kaminuza zigenga bafite impano mu mikino itandukanye.

Zimwe muri izi mpano ziri kwigaragaza mu mikino ya Volley ball, basket ball na foot ball aho zimwe muri izi kaminuza zigaragaramo abakinnyi bakina mu makipe yo mu kiciro cya mbere cya Shampiyona yo mu Rwanda.

Dr Ngamije avuga ko hagiye kurebwa uko hashyirwaho ikipe imwe ikomeye ihuje kaminuza zigenga ishobora no kwitabira andi marushanwa.
Dr Ngamije avuga ko hagiye kurebwa uko hashyirwaho ikipe imwe ikomeye ihuje kaminuza zigenga ishobora no kwitabira andi marushanwa.

Iri shyirahamwe rihuje za kaminuza zigenga zigera ku icyenda ngo rirateganya guhuza abakinnyi b’abahanga bashobora kuzaba ubuhombekero (pepiniere) bw’abakinnyi bafite impano bashobora kujya mu makipe akomeye cyangwa bagakora iyabo ishobora guhangana n’izindi.

Bamwe mu bakinnyi bavuga ko kongera amarushanwa n’imyitozo muri izi kaminuza ari bumwe mu buryo bwo kwigaragaza mu mpano bifitemo ariko ibi bigasaba ko abayobozi b’izi kaminuza babigiramo uruhare.

Nsengiyumva Philbert, kapiteni w’ikipe ya kaminuza gaturika ya Kabgayi (ICK) mu mupira w’amaguru, nyuma y’umukino wayihuje n’ikipe y’ishuri rikuru ry’ubukerarugendo n’amahoteri (RTUC) ikipe ye agatsindwa 4-0 agira ati «ni ngombwa ko ubuyobozi bwa za kaminuza bugira uruhare mu kutwongerera ibikoresho, umwanya w’imyitozo kuko abakinnyi baba beza iyo bakora imyitozo ihagije».

RTUC yatwaye igikombe ivuga ko imyitozo n'imibereho myiza ari byo bifasha umukinnyi kwitwara neza.
RTUC yatwaye igikombe ivuga ko imyitozo n’imibereho myiza ari byo bifasha umukinnyi kwitwara neza.

Kapiteni w’ikipe ya RTUC yatwaye igikombe cy’umupira w’amaguru mu irushanwa ritegurwa buri mwaka n’ishyirahamwe rya za kaminuza zigenga, avuga ko kugira ngo imikino igende neza kandi haboneke abakinnyi bashoboye ari ngombwa ko imibereho y’abakinnyi yitabwaho.

Agira ati « nk’ubu reba twebwe twambara inkweto zabugenewe, imyenda myiza, turya neza kandi dufite imodoka itujyana aho dukorera imyitozo kandi iwacu higamo n’abakinnyi bakina mu makipe yo mu kiciro cya mbere urumva ko twitaweho amakipe atabura gukomera ».

Mu rwego rwo gushyigikira ubusabane bw’abanyeshuri biga muri izi kaminuza, ndetse no kureba abakinnyi bafite impano, ishyirahamwe rya za kaminuza zigenga zo mu Rwanda ritegura amarushanwa y’abakobwa n’abahungu mu mikino itandukanye.

Kapiteni w'ikipe ya ICK asaba ko abayobozi ba za Kaminuza bakorohereza abanyeshuri kubona ibyangombwa byose mu mikino.
Kapiteni w’ikipe ya ICK asaba ko abayobozi ba za Kaminuza bakorohereza abanyeshuri kubona ibyangombwa byose mu mikino.

Uyu mwaka ikipe ya RTUC mu bagabo niyo yegukanye igikombe mu mupira w’amaguru itsinze ICK 4-0, muri Volley ball igikombe cyegukanwa na INATEK itsinze ICK amaseti atatu ku busa, naho basket ball INILAK ikaba yaratwaye igikome itsinze INES RUHENGERI amanota 33 kuri 13.

Mu bakobwa INILAK yatwaye igikombe muri Volley ball itsinze INES RUHENGERI, naho muri basket ball abakobwa ba INATEK bagitwara batsinze ICK.

Bimwe mu byo abakinnyi bifuza mu itegurwa ry’aya marushanwa ni uko yahabwa umwanya uhagije wo kwitegura nka mbere kuko uyu mwaka basa nk’aho bakinnye ngo batarakoze imyitozo ihagije.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka