Isigangwa ry’amaguru mpuzamahanga ry’Amahoro rya Kigali riraba kuri iki cyumweru

Abanyarwanda barakangurirwa kuzitabira isiganwa ku maguru mpuzamahanga riharanira Amahoro (Kigali International Peace marathon) rizaba ku cyumweru tariki 19/05/2013, rikazitabirwa n’abazaba basiganwa bavuye mu mpande zitandukanye z’isi.

Iri siganwa riba buri mwaka risigaye rikurura abantu batandukanye baje gusiganywa mu byiciro by’ababigize umwuga n’abatarabigize umwuga. Uyu mwaka ryongeye kuba mu rwego rwo gukomeza gukangurira abantu guharanira amahoro, nk’uko ari nayo nsanganyamatsiko yaryo.

Bashyikiriza inkunga yabo bageneye igutegurwa ry’iki gikorwa, Umuyobozi wa World Vision, George Gitau, umwe mu baterankunga bahoraho b’iri riganwa, yatangaje ko baterwa ishema no kugaragaza ko bashyigikiye amahoro binyuze muri iri rushanwa.

Yagize ati: “Uyu ni umwanya mwiza wo gufasha mu kugarura amahoro. Tuzakomeza gufasha u Rwanda mu guharanira amahoro. Isiganwa nk’iri ni uburyo bwiza bwo kwereka Leta uburyo umuntu aba aharanira amahoro”.

Ibi nabyo byashimangiwe na Edouard Kalisa, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) watangaje ko bishimira umutima bakorana iki gikorwa. Anabashimira uburyo hari byinshi bakora bitari amafaranga.

Gahunda yo gusiganwa iteganyijwe gutangira kuwa Gatandatu ku mugoroba ahakurwa urumuri rw’amahoro barwerekeza kuri Stade Amahoro. Ku Cyumweru mu gitondo ku isaha y’isaa ya moya isiganwa ry’amaguru niho ruzatangira.

Kugeza ubu ingengo y’imari yose ya miliyoni 120 yari yateganyijwe yamaze kuboneka, muri yo harimo miliyoni 60 z’amafaranga andi akaba yarabonetse mu mpano z’ibikorwa bitandukanye. Nk’uko byemejwe na Johnson Rukundo, Umunyamabanga mukuru wa Olympic Committee itegura iki gikorwa.

Bimwe mu bihugu byamaze kwemeza ko bizitabira iri siganwa harimo ibyo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba byose byamaze kwemeza ko bizabyitabira, abazaturuka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika na Ethiopia.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka