Inkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza yageze mu Rwanda mu rwego rwo kwamamaza imikino ya Commonwealth
Inkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza Elisabeth II yageze mu Rwanda ivuye muri Uganda, ikaba irimo kuzenguruka ibihugu biri mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza “Commonwealth’ mu rwego rwo kwamamaza imikino izahuza ibyo bihugu izaba muri Nyakanga uyu mwaka i Glasgow muri Ecosse.
Kipchege Keino ukomoka muri Kenya waje uyoboye abantu bazanye iyo nkoni yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali ku mugoroba wa tariki 15/01/2014 yavuze ko urwo rugendo ikora rwo kuzenguruka ibihugu 70 ku isi bikoresha Icyongereza, ari ikimenyetso cy’ubumwe n’urukundo biranga ibyo bihugu, bigahuzwa kurushaho n’imikino ya Commonwealth iba buri mwaka.
“Kuba iyi nkoni izenguruka ibihugu byose bikoresha icyongereza buri mwaka, bituma ibihugu byose byumva ko bishyize hamwe, kandi uretse kuzegurutsa iyo nkoni, habaho n’ibiganiro bitandukanye aho inyura hose, byose bigashimangira ubumwe ndetse n’ubufatanye by’ibyo bihugu”; Kipchege Keino.
Bayigamba Robert, umuyobozi wa Komite y’u Rwanda mu mikino Olympique wakiriye iyo nkoni yari igeze mu Rwanda ku nshuro ya mbere, yavuze ko ari ikimenyetso cy’agaciro umuryango wa Commonwealth uha u Rwanda nk’igihugu kimaze igihe gitoya muri uwo muryango.
Yagize ati “Turabyishimiye cyane kuko ni ubwa mbere twakira iyi nkoni, kuko ubushize haba imikino ya Commonwealth yabereye mu Buhinde ntabwo iyi nkoni yageze inaha kuko twari tukiri mu byo kwemerwa neza muri uwo muryango binyuze mu mategeko, ariko ubu kuba iyi nkoni yazanywe mu Rwanda biratugaragariza agaciro umuryango wa Commonwealth uha igihuhu cyacu”.
Bayigamba avuga ko kuva u Rwanda rugiye kongera kwitabira imikino ya Commonwealth ku nshuro ya kabiri, bigomba gutuma u Rwanda ruzamuka kurushaho mu mikino ndetse rukazazana imidari myinshi.
Ni muri urwo rwego avuga ko ubu u Rwanda rwatangiye gutegura amakipe ndetse n’abakinnyi ku giti cyabo bazitabira iyo mikino, bakazaturuka mu mashyirahamwe y’imikino atandatu harimo Amagare, Judo, Koga, Karate, Gusiganwa ku maguru ndetse n’imikino y’abafite ubumuga.
Inkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza yaraye i Kigali, kuri uyu wa kane ikaba yajyanywe mu karere ka Musanze, ikaza kuhava ijyanwa mu karere ka Nyanza, aho hose hakaba haratoranyijwe nka hamwe mu hantu nyaburanga, hatuma abantu batandukanye cyane cyane abaherekeje iyo nkoni n’abaje kuyireba bamurikirwa ibyiza bitatse u Rwanda.
Iyo nkoni izagaruka mu mugi wa Kigali ku wa gatanu tariki ya 17/1/2014, ikazajyanwa Kimisagara, ahazabera imikino itandukanye yo kuyakira ariko kandi banasezera ku bayizanye kuko bucyeye bwaho ku wa gatandatu mu gitondo izahita ikomereza muri Tanzania.
Iyo nkoni yatangiye kuzenguruka ibihugu bikoresha icyongereza mu Ukwakira 2013, ikazarangiza ibihugu 70 mu minsi 288, ikazaba ikoze urugendo rwa kilometero 190.000.
Imikino ya Commonwealth izatangira tariki ya 23/7/2014, ikazakosozwa tariki ya 3/8/2014.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi byerekana ko u Rwanda narwo ruteye imbere kandi ibi biragara ko amahanga atuzirikana, komeza imihigo rwanda yacu
Twishimiye itambagizwa ry’iyo nkoni y’umwamikazi w’ubwongereza!!natwe duharanire kuzitwara neza muri iyo mikino nk’abavuga icyongereza kandi mpamya ko ari iby’igiciro tuzanahigira byionshi , tukanamenyekanisha igihugu cyacu kurushaho!!
Nyuma yo kugezwaho iyo nkoni y’agaciro, tuzagerageze tunitware neza muri ayo maruishanwa!! nicyo dusabwa!!
Iyi nkoni si iyo kwamamaza gusa ahubwo inagaragaza umubano dufgitanye n’ibihugu bivuga icyongereza sinkeka ko aho bavuga icyongereza hose cga bari muri commonwealth bazayigezayo..bibaye byaba ari byiza ariko twishimire ko yageze mu gihugu cyacu ni icyubahiro no kwibukwa!!
Yungura iki?
iyi nkoni ni ubucakara, ubuse igishya ni iki, tuzi guta igihe
Aha bakunda gutegeka Africa ariko kugira rango bayifashe
gutera imbere igere kuntera ibihugu byabobiriho ntiba
bishaka.
ndeba iby;iyi nkoni gusa kubera ko atari twe twenyine tuyifashe wabona ari amahoro kandi iyi mikino izatume twigaragaza mu rughando rw’amahanga