Impuguke iturutse mu Budage izamara ibyumweru bitatu yigisha umukino wa Handball mu Rwanda

Impuguke mu mikino wa Handball, Peter Hand Thumm, ukomoka mu Budage ari mu Rwanda akaba azamara ibyumweru bitatu yigisha umukino wa Handball abakinnyi bakiri batoya, akazanaha amahugurwa abatoza b’uwo mukino bazaturuka mu turere tw’igihugu.

Mu kiganiro n’itangzamakuru, Peter Hand Thumm, waherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2012, yavuze ko aje gukomeza gahunda yatangiye yo gushaka abakinnyi n’abatoza bahamye bazafasha kuzamura by’ukuri urwego rw’umukino wa Handball mu Rwanda.

Ubwo yazaga mu Rwanda umwaka ushize, Thumm yari yahuguye abatoza ku bijyanye no kumenya guhitamo abakinnyi. Abo Thumm yahuguye umwaka ushize bari bamaze iminsi batoranya abo bakinnyi bari mu byiciro bibiri; ni ukuvuga abatarengeje imyaka 15 ndetse n’abatarengeje imyaka 17 mu bahungu no mu bakobwa.

Peter Hans Thumm ari kumwe n'umunyamabanga mukuru wa FERWAHAND Alfred Twahirwa.
Peter Hans Thumm ari kumwe n’umunyamabanga mukuru wa FERWAHAND Alfred Twahirwa.

Mu byumweru bitatu azamara mu Rwanda, Thumm azigisha abo bakinnyi batoranyijwe gukina umukino wa Handball, tekinike nshya ndetse akazanabaganiriza ari nako abagira inama y’uko bazavamo abakinnyi bakomeye muri uwo mukino.

Thumm avuga ko akurikije gahunda nziza u Rwanda rwashyizeho yo kuzamura abakinnyi bahereye ku bana bato, asanga ejo h’u Rwanda mu mukino wa Handaball ari heza, gusa ngo inzira iracyari ndende.

“Sinagereranya Handball y’u Rwanda n’iy’Iburayi, kuko Iburayi bamaze imyaka isaga 100 bakina uwo mukino, ndetse no muri Afurika hari ibihugu byateye imbere cyane muri uwo mukino ugereranyijwe n’u Rwanda rumamaze imyaka 30 gusa rukina uwo mukino.

Gusa urebye gahunda ihari yo kuzamura abakinnyi bakiri batoya, nsanga iki gihugu kiri mu nzira nziza, kandi nkurikije ubushake nabonanye abakinnyi b’abanyarwanda ndetse n’abatoza babo bafite, bigaragaza ko ejo hazaza h’uyu mukino ari haza”.

Handball ikinwa hafi ya hose mu Rwanda ariko haracyari ikibazo cy'ibibuga bitameze neza.
Handball ikinwa hafi ya hose mu Rwanda ariko haracyari ikibazo cy’ibibuga bitameze neza.

Umukino wa Handball ukinwa hafi mu Rwanda hose cyane cyane mu mashuri, ariko usanga ari nta bibuga byabugenewe bifasha abana gukina neza. Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda, Theogene Utabarutse , avuga ko ikibazo cy’ikibuga bakizi bakaba barimo gushaka uko bakibonera igisubizo mu gihe gitoya.

“Muri ‘Gymnse’ nshya Perezida Paul Kagame yemereye imikino y’u Rwanda natwe tuzaba dufitemo ikibuga cya Handball. Turimo gushaka kandi uko twagura ‘Tapis’ yimukanwa, ku buryo nayo yajya idufsha tukayishyira ahantu hatameze neza, maze abakinnyi bakahakinira ari nta kibazo”.

Ikipe y'igihugu ya Handball mu bagore. Bakinira ku kibuga kiri muri Stade Amahoro kandi nabyo ntibyemewe.
Ikipe y’igihugu ya Handball mu bagore. Bakinira ku kibuga kiri muri Stade Amahoro kandi nabyo ntibyemewe.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda rimaze iminsi rikorana n’Ishyirahamwe ry’uwo mukino mu Budage, binyuze muri Ambassade y’Ubudage mu Rwanda, Abadage bakaba batera FERWAHAND inkunga y’ibikoresho, bakanahugura abatoza ndetse bakanigisha abakinnyi.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka