I Kigali hateraniye inama yiga ku iterambere ry’imikino muri Afurika

Kuva tariki 10-13/10/2013, i Kigali harimo kubera inama mu byiciro bitandukanye by’impuzamashyirahamwe y’imikino Olympique muri Afurika (ANOCA), zikaba zigamije gushaka uko imikino yatera imbere muri Afurika.

Inama ya mbere igizwe n’abagize komite nyobozi y’impuzamashyirahamwe y’imikino Olympique yabaye kuri uyu wa kane, yibanze ahanini kuzamura imikino y’urubyiruko, gutegura imikino nyafurika izabera muri Congo Brazzaville, ndetse no kurebera hamwe uko abakinnyi b’ibihugu bya Afurika bazabona imidari myinshi mu mikino Olympique izabera i Rio de Janeiro muri Brazil muri 2016.

Iyo nama yabimburiye indi izahuza abanyamabanga bakuru ba za komite Olympique z’ibigugu bya Afurika, ikazaba kuri uyu gatandatu ndetse no ku cyumweru ari nabwo izasozwa.

Palinfo Lassana, Umuyobozi wa ANOCA.
Palinfo Lassana, Umuyobozi wa ANOCA.

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’imikino olympique muri Afurika, Palenfo Lassana, avuga ko ibihugu byinshi byari byasabye ko byakwakira iyo nama ariko bahitamo u Rwanda kuko, nyuma yo kurusura ngo basanze rufite abayobozi bakunda imikino kandi bafite ubushake bwo kuyiteza imbere.

Yagize ati “Hashize hafi imyaka ibiri njyewe n’umuyobozi wa komite mpuzamaganga y’imikino Olympique Jacques Roggue tuje hano mu Rwanda, u Rwanda rwatwakiriye neza, twakirwa ndetse na Perezida wa Repubulika, biri mu byatumye tugaruka hano uyu munsi.

Tuzi neza ko u Rwanda ari igihugu cyita cyane ku mikino n’iterambere ryayo, ari nayo mpamvu ubwo u Rwanda rwasabaga kwakira iyi nama, abanyamuryango bose bahise babyemeza”.

Inama yindi izahuza abanyamabanga bakuru ba za komite olympique z’ibigugu bya Afurika kuri uyu wa gatandatu, yo ngo izibanda cyane ku miyoborere y’imikino muri Afurika, ikaba ifite insaganyamatsiko igita iti, “Duharanire imiyoborere ihamye kandi itanga musaruro”.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka