I Glasgow muri Scotland hatangiye imikino ihuza ibihugu bikoresha Icyongereza

Kuri uyu wa gatatu tariki 23/7/2014 mu mugi wa Glasgow muri Scotland, hatangiye imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth Games), ikaba yaritabiriwe n’ibihugu 71 byo hiryo no hino ku isi byibumbiye muri uwo muryango.

Iyo mikino irimo kuba ku nshuro yayo ya 20 kuva mu mwaka wa 1930 ubwo iyo mikino yatangizwaga, yafunguwe ku mugaragaro n’Umwamikazi w’Ubwongereza Elisabeth II, hanasomwa ubutumwa buba bukubiye mu nkoni ye ibanza kuzenguruka ibihugu byose bigize uwo muryango mberere y’uko ayo marushanwa akinwa.

Umwamikazi Elisabeth II ageza ijambo ku bari bateraniye kuri Celtic Park.
Umwamikazi Elisabeth II ageza ijambo ku bari bateraniye kuri Celtic Park.

Muri ayo marushanwa azamara ibyumweru bibiri hazakinwa ubwoko bw’imikino cumi na burindwi harimo koga, gusiganwa ku maguru, gusiganwa ku magare, Badminton, Boxe, Gymnastic, Hokey, Judo, Netball, Rugby, kurasa ku ntego, Squash, Lawn Bowls, Tabke Tennis, Triatron, guterura ibiremereye ndetse no gukirana.

Ibirori byo gufungura iyo mikino byebereye kuri Celtic Park naho ibirori byo kuyisoza bikazabera kuri Hampden Park.

Abafana bari benshi kuri Celtic Park baje kwihera ijisho ibirori byo gutangiza ku mugaragaro ayo marushanwa.
Abafana bari benshi kuri Celtic Park baje kwihera ijisho ibirori byo gutangiza ku mugaragaro ayo marushanwa.

Abakinnyi bagera ku 4900 nibo bitabiriye iyo mikino bakaba baturuka mu bihugu 71 harimo n’u Rwanda rwoherejeyo abakinnyi 21 bakina imikino itanu ariyo umukino w’amagare, gusiganwa ku maguru, koga, Boxe ndetse n’imikino y’abafite ubumuga.

U Rwanda rurashaka kwegukana imidari bwa mbere mu mateka yarwo kuko ubwo rwitabiraga bwa mbere iyo mikino muri 2010 i New Delhi mu Buhinde, nta munyarwanda wabashijwe kwegukana umudari.

Bamwe mu bagize ikipe y'u Rwanda y'umukino w'amagare bitezweho kwigaragaza i Glasgow.
Bamwe mu bagize ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare bitezweho kwigaragaza i Glasgow.

Umugi wa Glasgow wemejwe kuzakira iyo mikino iba rimwe mu myaka ine, nyuma yo kubihatanira n’indi migi 14, nyuma haza gutoranywamo itatu ariyo Glasgow yo muri Scotland, Abuja yo muri Nigeria na Halifax muri Canada.

Umugi wa Glasgow niwo watoranyijwe kwakira iyo mikino nyuma yo kugira amajwi 47 ukurikirwa na Abuja yo muri Nigeria yagize amajwi 24, maze yo na Halifax yo muri Canada ibura gutyo amahirwe yo kwakira iyo mikino.

Muri Scotland hariyo abakinnyi bagera ku bihumbi 4900 baje guhatana mu mikino 17.
Muri Scotland hariyo abakinnyi bagera ku bihumbi 4900 baje guhatana mu mikino 17.

Abatoranyije umugi wa Glasgow bavuga ko bashingiye ko 70% by’ibyasabwaga uwo mugi wari ubyujuje, nyuma yo kwemererwa hakaba harubatswe n’ ibindi bikorwaremezo bizatuma bakira iyo mikino ikagenda neza uko yitezwe.

Iyi mikino yatangiye mu mwaka wa 1930, icyo gihe yitwaga ‘British Empire Games’ kugeza mu 1950, nyuma kugeza mu 1974 yitwa ‘British Commonwealth Games’, nyuma iza kwitwa commonwealth Games ari naryo zina ifite uyu munsi.

Habaye imikino itandukanye yo gushimisha abantu.
Habaye imikino itandukanye yo gushimisha abantu.

Kuva mu 1930 itangira, iyo mikino yagiye iba buri myaka ine, uretse mu mwaka wa 1942 na 1946 itabaye kubera intambara ya kabiri y’isi.

Icyicaro cy’ishyirahamwe ry’iyo mikino gihereye mu Bwongereza mu mugi wa London, akaba ari naho hakorerwa imirimo igendanye no kwiga ku busabe no kwemeza imigi izakira iyo mikino.

Izi ndege zanyuze hejuru ya Stade mu rwego rwo kuryoshya ibirori.
Izi ndege zanyuze hejuru ya Stade mu rwego rwo kuryoshya ibirori.

Kuva iyi mikino yatangira kugeza uyu mwaka ubwo izaba ikinwa ku nshuro ya 20, igihugu cya Australia nicyo kiza ku mwanya wa mbere mu kwegukana igiteranyo cy’ imidari myinsi, kikaba kimaze kugira imidari 2080, Ubwongereza bukaza ku mwanya wa kabiri n’imidari 1836, Canada ku mwanya wa gatatu n’imidari 1392 naho iguhugu cya Afurika kiza hafi mu midari ni Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa gatanu n’imidari 312.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka