Handball: U Rwanda mu itsinda rimwe na Angola mu gikombe cya Afurika cy’abangavu.
Ikipe y’u Rwanda ya Handball mu bakobwa b’abangavu (Junior), izaba iri mu itsinda rya mbere (Poule A) ririmo igihanganye Angola, mu gikombe cya Afurika cy’abakiri bato (Junior) kizabera muri Congo Brazzaville kuva tariki 20/08/2013.
Ibyo byamenyekanye nyuma ya tombola y’uko amakipe ashyirwa mu matsinda, yabereye i Oyo muri Congo Brazzaville mu mpera z’icyumweru gishize.
Uretse Angola, muri iryo rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro yaryo ya munani, u Rwanda ruzaba kandi ruri kumwe na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ndetse na Algeria.
Itsinda rya kabiri rizaba rigizwe na Congo Brazzaville izakira iyo mikino, Tunisia, Guinea ndetse na Mali.
Itsinda rya mbere rizaba riherereyemo u Rwanda ni itsinda rikomeye kuko ririmo Algeria ndetse na Angola ihora utwara ibikombe muri Handball y’abagore, ndetse ikaba imaze kumenyera kwitabira amarushanwa yo ku rwego rw’isi.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), Theogene Utabarutse, avuga ko iryo tsinda u Rwanda ruhereremo risaba imyiteguro myiza kugirango abakobwa b’u Rwanda bazabashe guhangana n’amakipe arigize.
Utabarutse avuga ko kugeza ubu ikipe y’u Rwanda y’abangavu itaratangira imyitozo kuko batarabona ubushobozi, gusa ngo FERWAHAND iri mu biganiro na Ministeri ya Siporo n’umuco kugirango bafashwe kwitegura neza, kandi ngo ibiganiro biragenda neza.
Kugeza ubu ntabwo FERWAHAND iramenya igihe nyacyo iyo kipe izatangirira imyitozo, ndetse n’umutoza ntarahamagara abakinnyi bagomba gutangira kwitegura iyo mikino.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|