Hagiye gutangira amarushanwa yo kwibuka mu mikino itandukanye

Kuva tariki 01-15/06/2013 hazaba amarushanwa yo kwibuka abari abakunzi b’imikino mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Aya marushanwa yateguwe na Minisiteri ya Siporo n’umuco ku bufatanye na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB).

Uyu mwaka amashyirahamwe yose y’imikino azagira uruhare muri icyo gikorwa bitandukanye na mbere aho amashyirahamwe amwe n’amwe nka Basketball, Volleyball, Karate ndetse n’ikipe ya Mukura VS, ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino, ariyo yakoraga gahunda yo kwibuka.

Abayobozi na MINISPOC, CNLG na RGB baganira n'itangazamakuru ku migendekere y'imikino yo kwibuka.
Abayobozi na MINISPOC, CNLG na RGB baganira n’itangazamakuru ku migendekere y’imikino yo kwibuka.

Mu kiganiro bagiranye n’itangzamakuru, abayobozi na MINISPOC na CNLG bavuze ko iyo mikino igomba kuzaba mu byumweru bubiri izabera hirya no hino mu mujyi wa Kigali, imyinshi ikazabera igihe kimwe bitewe n’uko izaba ari myinshi kandi mu gihe gitoya.

Kuva tariki ya mbere kugeza tariki ya kabiri Kamena, hazakinwa irushanwa rya Volleyball, imikino yo koga ndetse n’imikino yo mu mashuri.

Aha ni muri stade ntoya i Remera hari mu ijoro ryo kwibuka abari abakunzi b'imikino umwaka ushize.
Aha ni muri stade ntoya i Remera hari mu ijoro ryo kwibuka abari abakunzi b’imikino umwaka ushize.

Hagati ya tariki ya 5 n’iya 8 hakazakinwa umupira w’amaguru aho Rayon Sport, Police FC, Mukura na La Jeunesse zizahatanira igikombe, naho kuva tariki ya 7 kugeza kuya 9 hakazakinwa irushanwa rya Basketball.

Tariki ya 8 hazakinwa Boxe, Golf, Taekwondo, naho tariki ya 9 hakinwe Karate, imikino y’abamugaye, Kungfu, Handball ndetse n’imikino gakondo. Tariki ya 9 kandi hazakinwa ‘Tennis de table (Ping Pong), Tennis ndetse hanabe isiganwa ry’amamodoka rizabera i Huye.

Mukura ni imwe mu makipe yagiraga gahunda yo kwibuka ku buryo buhoraho.
Mukura ni imwe mu makipe yagiraga gahunda yo kwibuka ku buryo buhoraho.

Tariki ya 15 hazakinwa umukino wo gusiganwa ku magare aho abazasiganwa bazakora urugendo Kigali-Bugesera-Kigali.

Nubwo izaba ari imikino yo kwibuka, hateganyijwe ibikombe ndetse n’ibindi bihembo ku makipe azaba aya mbere, gusa ingano yabyo ntirashyirwa ahagaragara.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka