Hadi Janvier yegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Triathlon
Hadi Janvier, wasezeye umukino w’amagare yagaragaje ko agikomeye ubwo yitabiraga irushanwa rikomatanyije imikino itatu ryitwa Triathlon ryaberaga mu Karere ka Rubavu.
Iryo rushanwa ryitiriwe umunsi w’Umuganura (Umuganura Triathlon Challenge ), ryabaye ku wa gatandatu tariki ya 12 Kanama 2017, ryari rikomatanyije imikino itatu ariyo koga mu kiyaga cya kivu, gusiganwa ku maguru no kusiganwa ku magare.
Ikipe yitwa “Gisenyi Beach Triathlon” yari igizwe na Hadi Janvier wakinnye umukino wo gusiganwa ku magare, Adnan wakinnye umukino wo koga na Nyiraneza Josee wakinnye umukino wo gusiganwa ku maguru niyo yaje ku mwanya wa mbere.
Iryo rushanwa ryari ryitabiriwe n’abantu batandukanye, abagore n’abagabo. Bamwe bakinnye mu makipe abandi bakina ku giti cyabo.
Abakinnye mu kipe bakinaga bakuranwa. Umwe yatangizaga umukino agahereza undi bakagenda bunganirana.
Batangiye basiganwa mu Kivu aho aho boze ku ntera ya metero 750. Barangije koga bahita bahereza abasiganwa ku magare, bazengurukaga ibice bitandukanye by’umujyi wa Rubavu, ku ntera y’ibilometero 20.
Bavuye ku igare bahise bahereza abasiganwa ku maguru, aho basiganwe ku ntera y’Ibirometero bitanu.
Abasiganwaga ku giti cyabo mu bagabo, uwa mbere yabaye Faradji wakoresheje ibihe bingana n’isaha imwe n’iminota 10.
Uwa kabiri yabaye Iradukunda Issiaka wakoresheje isaha imwe n’iminota 13 naho umwanya wa gatatu wegukanwa na Niyomugabo Jackson w’ikipe ya CBS Karongi.
Mu bagore uwa mbere yabaye Uwineza Hanani, wakoresheje isaha imwe n’minota 23, Alice Tuyishimire aza ku mwanya wa kabiri akoresheje isaha imwe n’iminota 28.
Mu byiciro byose, ababaye aba mbere bahembwe amakarito atanu y’ikinyobwa cya Coca Cola, aba kabiri bahabwa amakarito abiri naho ababaye aba gatatu yahembwaga ikarito imwe.
Hadi Janvier avuga ko yaje gukina uwo mukino kugira ngo umufashe kumenyekana. Avuga ko kandi yiteguye gutanga inkunga ye yose kuri uwo mukino utere imbere.
Mbaraga Alexi, ukuriye ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda avuga ko bishimiye uburyo iri rushanwa ryagenze n’uburyo rigenda rimenyekana mu myaka itatu n’igice ishize uwo mukino ugeze mu Rwanda.
Avuga ko bagiye kurushaho gushyira ingufu mu guteza imbere uwo mukino aho bagiye no gutangira kujya batumiramo abanyamahanga.
Uyu mukino wa Triathlon watangiye gukinwa mu Rwanda mu mwaka wa 2014. Irushanwa ryaberaga i Rubavu niryo ryabimburiye andi marushanwa atanu ateganijwe muri 2017.
Biteganyijweko irindi rushanwa rizabera i Rwamagana ku kiyaga cya Muhazi, ku itariki ya 09 Nzeli 2017.
Andi mafoto menshi kanda hano
Amafoto: Kwizera Fulgence
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Twishimiye kongera kumva umusore hadi janvier turamukunda ark twaritwaramubuze kd namwe mwakoze kutugezaho amakuruye
Nishimiye umusore hadi janvier kuba haraho agiye kujya yongera kuduhera ibyishimo nkabafanabe kuk twaramukundaga cyane kd murakoze kutugezaho amakuru yiwe