Gukina Taekwondo ntibimbuza kuba umukobwa w’umutima nk’abandi - Mushambakazi

Mushambakazi Zura, umukobwa wo mu kigero cy’imyaka nka makumyabiri ukina umukino wa Taekwondo akaba ageze ku rwego rwo gukina mu marushanwa ku rwego rw’isi avuga ko kuba umukino wa Taekwondo ari umukino wo kurwana kandi ukaba usaba ingufu nyinshi bidatuma ataba umukobwa w’umutima nk’abandi.

Uyu mukobwa wanakinanaga uyu mukino n’abagabo aho wabonaga nta n’icyo bawumusumbijemo dore ko agororotse ku buryo arekura umugeri ntakimutega avuga ko asanzwe akunda imikino ariko Taekwondo ngo bikaba agahebuzo.

Mushambakazi ngo wanagiye mu marushanwa y’uyu mukino aherutse ku rwego rw’isi agira ati “Njya gutangira gukina uyu mukino nagiye kureba aho bawukina numva ndawukunze.” Ngo byatumye ahita afata icyemezo cyo kuwukina none ubu ni umukobwa wiyizeye muri Taekwondo ku buryo yafashe n’ingamba zo kuwushishikariza bagenzi be.

Mushambakazi (wambaye umutuku) akina Taekwondo ku rwego rwo guhangana n'abagabo.
Mushambakazi (wambaye umutuku) akina Taekwondo ku rwego rwo guhangana n’abagabo.

Ubwo yari muri IPRC West mu Karere ka Karongi, mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’imikino ya Olempike “Olympic week” tariki 18/06/2014 Mushambakazi yashimishije abari bitabiriye uwo muhango. Uyu mukobwa umaze kugira umwuga umukino wa Taekwondo yarekuraga umugeri abantu bose bakiyamirira.

Nubwo ariko biyamiriraga, bamwe mu bakobwa bavugaga ko umukino nk’uyu ushobora kugira ingaruka ku mibereho y’umukobwa uwukina. Umwe mu bakora muri IPRC West yagize ati “Ubu se umukobwa utera umugeri kuriya ni nde musore wamutinyuka. Keretse arongorwa na bariya basore babikinana.”

Cyakora ariko ntibyabujije abana b’abakobwa biga muri IPRC West gukunda uyu mukino nyuma yo kubona ukuntu Mushambakazi amaze kuwubamo intyoza.

Uwibambe Assoumpta, umwna w’umukobwa wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri IPRC West yagize ati “Yanshimishije cyane nk’umukobwa mugenzi wanjye kuko ubundi abakobwa ntidukunda kumva ko twagira impano yo gukina imikino nk’iriya.”
Uwibambe akaba avuga ko na we yahise agira indoto yo gukina Taekwondo.

Mushambakazi atera umugeri.
Mushambakazi atera umugeri.

Mu gihe imikinire ya Taekwondo, abakobwa muri IPRC West batayivugagaho rumwe, Mushambakazi Zura avuga ko uyu mukino nta mpungenge uteye kuko ari umukino nk’indi.

Yagize ati “Abakobwa ntibakunda imikino ibasaba ingufu nka Karate na Taekwondo kuko baba bashaka kugumana imibiri yabo nk’uko imeze ariko iyo umuntu amaze kuyimenyera wumva ari imikino nk’indi.”

Ku bijyanye n’umuco Mushambakazi yamaraga impungenge abakobwa batinya Taekwondo ngo ko yababuza amahirwe yo kubona abagabo. Yagize ati “Gukina Taekwondo ntibimbuza kuba umukobwa nk’abandi. Iyo ndi mu kibuga mba ndi umukinnyi nagera mu rugo nkaba umukobwa nk’abandi.”

Uyu mukobwa na we wemera ko hari bamwe babigiraho impungenge yewe n’abasore avuga ko iyo myumvire atari yo. Mushambakazi ati “Ntihakagire umusore bitera ikibazo rwose ndi umukobwa nk’abandi uwashaka yaza.”

Mushambakazi yerekana umukino wa taekwondo afatanyije n'abahungu.
Mushambakazi yerekana umukino wa taekwondo afatanyije n’abahungu.

Ikibazo cy’imyumvire ya bamwe mu Banyarwanda muri rusange ku bijyanye n’umukino wa Taekwondo ku bakobwa ngo cyatumye Mushambakazi yiyemeza guhaguruka agakora ubukangurambaga ku buryo abakobwa bazageraho bakabyumva kandi bakawitabira ari benshi.

Yagize ati “N’ubu ni yo mpamvu ndimo kuzengurukana na Komite Olempike muri Olympic week. Ndashaka kwereka abakobwa ko ari umukino mwiza kandi na bo bashobora.”

Muri Olympic week, Komite Olempike mu Rwanda irimo kugenda ikora ubukangurambaga isaba abantu kwitabira gukora sport ndetse ikanafungura ku mugaragaro inamurika imikino mishya yinjijwe mu mikino olempike ari yo Taekwondo, Fencing cyangwa ubwirizi n’umukino wa Archery cyangwa kumasha.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka