Goalball: Ikipe y’u Rwanda yageze muri ½ mu gikombe cya Afurika
Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Goalball yegeze muri ½ cy’irangiza mu mikino y’igikombe cya Afurika irimo kubera i Kasarani muri Kenya, nyuma yo gutsinda Maroc amanota 15-14.
Ikipe y’u Rwanda yagiye muri Kenya abakinnyi bayo bavuga ko batiteguye neza kubera ubushobozi budahagije, bitwaye neza ku makipe bahuye nayo.
Mu mukino wa mbere u Rwanda rwatsinze Kenya amanota 14-4, gusa rutsindwa na Misiri ibarusha cyane mu mukino wa kabiri batsinzwe amanota 10-0.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 4/12/2013 nibwo ikipe y’u Rwanda yabonye bidasubirwaho itike yo kuzakina ½ cy’irangiza nyuma ruza gutsinda Maroc bigoranye ku manota 15-14, ikanatsinda Ghana ku manota14-4.
U Rwanda rusigaje gukina umukino wa nyuma mu isinda na Algeria kuri uyu wa kane tariki ya 5/12/2013, nyuma hakaza kumenyekana amakipe ane ya mbere azakina ½ cy’irangiza.
U Rwanda rurasabwa gutsinda uwo mukino kugirango rubone umwanya wa mbere cyangwa se uwa kabiri, bityo muri ½ ruzakine n’ikipe yoroshye.
Muri iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe atandatu Kenya, u Rrwanda, Ghana, Maroc, Algerie, Maroc na Misiri, amakipe yose agomba gukina hagati yayo yose, maze ane yitwaye neza kurusha ayandi agakina ½ cy’irangiza.
Mu mikino ya ½ cy’irangiza izakinwa ku wa gatanu tariki ya 6/12/2013, ikipe ya mbere izakina n’iya kane, naho iya kabiri ikine n’iya gatatu.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|