Gasigwa Jean Claude yitabye Imana ari mu myitozo ya Tennis

Uwari umukinnyi ukomeye mu mukino wa Tennis Gasigwa Jean Claude yitabye Imana kuri uyu wa kane tariki 8/1/2015 ubwo yarimo akora imyitozo isanzwe ku kibuga cya Cercle Sportif mu Rugunga.

Amakuru aturuka mu nshuti za hafi za Gasigwa, atangaza ko uyu wari umwe mu bakinnyi beza ba Tennis mu Rwanda yagiye gukina mu gitondo nk’ibisanzwe nta kibazo afite gusa akaza kugirira ikibazo ku kibuga aho yahise abura umwuka bikaragira ajyanywe na Police ngo barebe mukuri icyo azize.

Gasigwa yitabye Imana ku buryo butunguranye
Gasigwa yitabye Imana ku buryo butunguranye

Gasigwa Jean Claude wabaye numero ya mbere mu mukino wa Tennis mu Rwanda igihe kirekire yavutse tariki 08/7/1983 akaba yari amaze imyaka irenga 10 mu mukino wa Tennis.

Umwanya mwiza yabonye muri uyu mukino ku rwego rw’isi, hari tariki 03/12/2012 ubwo yazaga ku mwanya w’1665 mu bakinnyi bose bakina Tennis.

Kigali Today iracyabakurikiranira iby’iyi nkuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana imwakire mubayo kandi twifanyije n’umuryango we muka babaro.

kayelie yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka