Francophonie: Mukasakindi yegukanye umudari wa Bronze mu gusiganwa metero 10.000

Claudette Mukasakindi, uhagarariye u Rwanda mu mukino wo gisiganwa ku maguru mu mikino ihuza ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), kuri uyu wa gatanu tariki ya 13/09/2913, yegukanye umudari wa ‘Bronze’ mu gusiganwa meteri 10.000.

Mukasakindi wari waregukanye umudari wa zahabu mu mikino ya ‘Francophonie’ yaherukaga kubera i Beirut muri Liban muri 2009, ntabwo yabashije kongera kuwegukana kuko ngo abo bari bahanganye bari bafite ibihe byiza kumurusha ariko kandi ngo yashimishijwe n’uko yabashije kuza muri batatu ba mbere (podium), kandi ibihe yari asanzwe akoresha bikagabanuka.

Mukasakindi amaze kwegukana umwanya wa gatatu.
Mukasakindi amaze kwegukana umwanya wa gatatu.

“Ndishimye cyane kuba mbashije kugera kuri ‘Podium’. Ntabwo byari nyoroshye, kuko bane mu bo twarushanwaga bandushaka ibihe, ku buryo kuba hari imwe muri bo nabashije gusiga byanshimishije cyane. Ikindi kandi cyanshimishije kurushaho ni uko ibihe nari nsanzwe nkoresha byagabanutse.”

Claudette Mukasakindi warangije metero 10.000 akoresheje iminota 33 amasegonda 20 n’ibice 87, ku bihe yari asanzwe akoresha akaba yagabanyijeho amasegonda 30.

Mukasakindi ari kumwe n'umutoza we ndetse n'abandi banyarwanda bari baje kumushyigikira.
Mukasakindi ari kumwe n’umutoza we ndetse n’abandi banyarwanda bari baje kumushyigikira.

Mukasakindi yaje akurikiye umurundikazi Nukuri Diane wegukanye umwanya wa mbere akoresheje iminota 32 amasegonda 29 n’ibice 14 n’umunya Maroc Khadija Sammah wegukanye umwanya wa kabiriakoresheje iminota 33 aamsegonda 20 n’ibice 87.

Mukasakindi akaba yarasize umunya Canada Natasha Wodak waje ku mwanya wa kane akoresheje iminota 33 n’amasegonda 31 n’ibice bibiri,

Ku mwanya wa gatanu haje umunya Maroc Malika Bel Lafkir wakoresheje iminota 35, amasegonda 50 n’ibice 30, naho ku mwanya wa gatandatu haza umunya Candada wakoresheje iminota 36,amasegonda umunani n’ibice 23.

Nukuri Diane (imbere) w'i Burundi niwe wegukanye umudari wa zahabu.
Nukuri Diane (imbere) w’i Burundi niwe wegukanye umudari wa zahabu.

Nyuma yo kwegukana umudari wa Bronze, Mukasakindi usanzwe akorera imyitozo mu Butaliyani avuga ko agiye kongera imyitozo kugirango mu marushanwa ataha azarusheho kwitwara neza.

Sebahire Eric, undi mukinnyi uhagarariye u Rwanda mu gusiganwa kumaguru, arasiganwa kuri uyu wa gatandatu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri metero 5000.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mujye mujyerageza kuvuga neza niwowe eva nsubiza

porette yanditse ku itariki ya: 18-09-2013  →  Musubize

Harya ibikuri bibasha kwiruka ra?

eva yanditse ku itariki ya: 16-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka