Francophonie: Abahagarariye u Rwanda mu muco bizeye kuzatahukana imidari

Abahanzi n’abanyabugeni b’u Rwanda bitabiriye imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa Jeux de la Francophonie2013 baratangaza ko bizeye kuzavana imidari yo kwitwara neza muri ayo marushanwa arimo kubera i Nice mu Bufaransa.

Imikino bita iya Francophonie 2013 igabanyijemo ibice bibiri, imikino n’umuco urimo cyane cyane indirimbo, imbyino n’ubugeni.

Mu rwego rw’umuco, u Rwanda ruhagarariwe n’abaririmbyi b’abasore batandatu bazarushanwa mu bijyane n’indirimbo (Chansons ). Aba baririmbyi baserukiye u Rwanda ni Nahimana Ibrahim, Mani Martin, Didier Ntizatureka, Christian Ngirinshuti, Munyarugerero Gerard na Ndengera Fabrice bibumbiye mu itsinda ryitwa Holy Jah Doves.

Bamwe mu bagize itsinda Holy Jah Doves bari hamwe baganira
Bamwe mu bagize itsinda Holy Jah Doves bari hamwe baganira

Umuyobozi w’iryo tsinda Nahimana Ibrahim avuga ko biteguye neza mbere yo kuza muri ayo marushanwa ku buryo yumva bazashimisha abazitabira kureba amarushanwa yabo kandi bakegukana umudari. Aganira na Kigali Today yagize ati “Twebwe icyatuzanye ni ugushimisha abantu bari hano i Nice ku buryo bazajya bahora badukumbura. Twizeye kwigaragaza tukahavana umudari.”

Iri tsinda ryatsindiye kuzahagararira u Rwanda nyuma y’amarushanwa yabaye mu Rwanda hose, ndetse no mu karere u Rwanda ruherereyemo, kuko bari banahanganye n’abahanzi bo mu Burundi no muri Djibouti nabo bakabatsinda.

Umunyabugeni Karakire Strong na kimwe mu bihangano yaserukanye i Nice mu mikino ya Francophonie
Umunyabugeni Karakire Strong na kimwe mu bihangano yaserukanye i Nice mu mikino ya Francophonie

Mu muco kandi u Rwanda ruhagarariwe na Strong Karakire uzarushanwa mu bijyanye n’ubugeni mberajisho bukoreshejwe amarangi n’amabara no gushushanya (peinture).
Karakire avuga ko afite icyizere gihagije cyo kwitwara neza akegukana umudari kuko ngo kuva yatangira ubugeni byabaye ubuzima bwe, akaba ari ibintu ngo yamenyereye kandi yumva yakora igihe cyose.

Hari kandi Patrick Ruganintwari we uzarushanwa mu bugeni mberajisho akoresheje ubuhanga mu guhuza ibintu bitandukanye akabivanamo icyo ishusho n’isura ashaka (sculpture/ Installation).
Ruganintwari we avuga ko ibintu akora atabishakisha kuko ari ibyo yize, kandi akaba yarabyiteguye neza ku buryo yizeye kuzaseruka neza mu Bufaransa.

Ruganintwari Patrick atunganya kimwe mu bihangano bye
Ruganintwari Patrick atunganya kimwe mu bihangano bye

N’ubwo abo bakinnyi bafite icyizere cyo kuzitwara neza ariko bagize ikibazo cya bimwe mu bikoresho byabo byangirikiye mu rugendo ruva i Kigali rwerekeza mu bufaransa. Inanga ikoreshwa n’itsinda ry’abaririmbyi ‘Holy Jah Doves’ yamenekeye mu ndege, bakaba baragombye kuyisanasana mbere y’uko amarushanwa yabo atangira.

Kwangirika kandi kwabaye ku gihangano cya Ruganintwari Patrick, ariko bose bavuga ko nyuma yo kubisana, bazagerageza kwitwara neza, bagahesha ishema u Rwanda ndetse n’akarere bahagarariye.

Theoneste Nisingizwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka