FERWACY yatangije gahunda yo gutanga amagare mu mashuri abanza n’ayisumbuye

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) rifatanyije n’umushinga witwa World Bicycle Relief, watangije gahunda yo gutanga amagare ku banyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu rwego rwo gutegura ahazaza h’umukino w’amagare mu Rwanda.

Gahunda yo gutanga ayo magare yaturutse ko mikoranire y’ikipe y’umukino w’amagare ya MTN Qubekha yo muri Afurika y’Epfo ikinwamo na Adrien Niyonshuti ukomoka mu karere ka Rwamagana.

Abanyeshuri bishimiye huhabwa ayo magare.
Abanyeshuri bishimiye huhabwa ayo magare.

Kuba Niyonshuri akomoka mu karere ka Rwamagana, niyo yabaye impamvu yatumye gahunda yo gutanga amagare ariho itangirira, ku wa mbere tariki 31/3/2014, dore ko anahafite ishuri ryigisha umukino w’amagare ryamwitiriwe (Adrien Niyonshuri Cycling Academy).

Ku ikubitiro ry’iyo gahunda ibaye bwa mbere mu Rwanda, hatanzwe amagare 100 mu bigo birindwi byo mu karere ka Rwamagana, ayo magare ahabwa abana baturuka kure iyo bajya ku ishuri, ariko bafite amanota meza mu ishuri kandi bazi neza gutwara igare.

Ku ikubitiro hatanzwe amagare 100 mu karere ka Rwamagana.
Ku ikubitiro hatanzwe amagare 100 mu karere ka Rwamagana.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburenzi, Dogiteri Mathias Harebamungu watangije iyo gahunda ku mugaragaro, yavuze ko uburezi n’imikino bigomba buri gihe kugendera hamwe kandi ko ayo magare abo bana bahawe azatuma bagera ku nzozi zabo vuba.

“Kuba aba bana bahawe amagare, bizabafasha cyane mu kugera ku ishuri vuba, bitume bakurikirana amasomo yabo neza kandi barusheho gutsinda kuko n’ubundi abayahawe basanzwe ari abahanga, kandi bizanatuma banitabira umukino w’amagare, byombi bikaba bishobora kuzatuma bagera ku byifuzo babyo byose mu gihe kiri imbere”; Dr Harebamungu.

Minisitiri Mathias Harebamungu ari kumwe n'Umuyobozi wa FERWACY Aimable Bayingana mu gutangiza gahunda yo gutanga amagare mu mashuri.
Minisitiri Mathias Harebamungu ari kumwe n’Umuyobozi wa FERWACY Aimable Bayingana mu gutangiza gahunda yo gutanga amagare mu mashuri.

Umuyobozi wa FERWACY, Bayingana Aimable, avuga ko gutanga ayo magare atari ugufasha abanyeshuri kugera ku ishuru gusa, ahubwo ngo banashaka ko abana biga batangira gutozwa no gukina umukino w’amagare hakiri kare, kuko gukina uwo mukino ku rwego mpuzamahanga bisaba kuba warize neza mu ishuri.

Yagize ati “Ibi biratuma abana batangira gukunda umukino w’amagare. Uyu mukino ntabwo ukinwa n’abantu babonetse bose ngo nuko bazi gutwara igare. Kugirango ugere ku rwego rw’uwabigize umwuga, bisaba kuba uzi ubwenge warize neza kandi utsinda. Niyo mpamvu hatoranyijwe abana batsinda tukaba aribo duha aya magare”.

Abana bari bamaze guhabwa amagare bari kumwe n'abayobozi.
Abana bari bamaze guhabwa amagare bari kumwe n’abayobozi.

Gahunda yo gutanga amagare mu mashuri ngo izagera mu gihugu hose kugirango, nk’uko abanyeshuri bakura bakina indi mikino banjye banakura bakina umukino w’amagare kugirango u Rwanda ruzagire abakina uwo mukino benshi kandi b’abahanga mu gihe kiri imbere.

Amagare 100 yatanzwe ku ikubitiro mu bigo byo mu karere ka Rwamagana bya GS Ntsinda, GS Rwamagana A na Rwamagana B, GS Ismamique, Gs Protestant, GS Kabale, na GS Nyarusange.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka