Djokovic yegukanye Wimbledon atsinze Federer, anahita afata umwanya wa mbere ku isi

Umunya Serbia Novak Djokovic yagukanye igikombe cya Wimbledon ku nshuro ya kabiri mu mateka ye ubwo yatsindaga ku mukino wa nyuma igihanganye Roger Federer amaseti 6-4, binamuhesha guhita afata umwanya wa mbere ku isi, awusimbuyeho Rafael Nadal.

Muri uwo mukino wamaze amasaha 3 n’iminota 57, Djokovic w’imyaka 27 niwe warangije atsinze amaseti 3-2 (6-7, 6-4, 7-6, 5-7, 6-4).

Djokovic yahawe igikombe naho Federer ahabwa nawe igihembo cy'uwatwaye umwanya wa kabiri.
Djokovic yahawe igikombe naho Federer ahabwa nawe igihembo cy’uwatwaye umwanya wa kabiri.

Ni igikombe cya karindwi cyo mu bwoko bw’amarushanwa akomeye ku isi muri Tennis (Grand Slam, Novak Djokovic yari yegukanye, akaba yabujije Federer uri ku mwanya wa kane ku isi, amahirwe yo kwegukana icyo gikombe ku nshuro ya munani.

Iyo ntsinzi yatumye Djokovic yisubiza umwanya wa mbere ku isi yigeze kumaraho hafi imyaka itatu (2011-2013), akaba awusimbuyeho Umunya Espagne Rafael Nadal, utarigaragaje muri iryo rushanwa ribera i London mu Bwongereza maze agasezererwa bitunguranye n’umunya Australia Nick Kyrgios muri 1/8 cy’irangiza.

Djokovic w'imyaka 27 ari mu bihe bye byiza.
Djokovic w’imyaka 27 ari mu bihe bye byiza.

Icyo gikombe cya Wimbledon kandi ni icya kabiri Djokovic atwaye nyuma y’icyo yegukanye muri 2011.

Mu bagore, igikombe cyatwawe n’umunya Repubulika ta Tchèque Petra Kvitova uri ku mwanya wa gatandatu ku isi, atsinze amasti 2-0 ku mukino wa nyuma umunya Canada Eugénie Bouchard uri ku mwanya wa 13 ku isi.

Umunya Repubulika ya Tcheque, Petra Kvitova, niwe wegukanye Wimbledon mu bagore.
Umunya Repubulika ya Tcheque, Petra Kvitova, niwe wegukanye Wimbledon mu bagore.

Ni igikombe cya kabiri cya Wimbledon Petra Kvitova yegukanye, nyuma y’icyo yatwaye muri 2011.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka