Disi Dieudonné yongeye kwitwara neza atsindira umudari mu Bufaransa

Umunyarwanda Disi Dieudonné yatsindiye umudari mu irushanwa Sedan-Charleville mu gihugu cy’u Bufaransa mu mukino wo gusiganwa ku maguru. Yahawe umudari yongererwaho igihembo cy’amayero 9000 na tike y’indege.

Disi Dieudonné w’imyaka 32, yabashije gutsinda irushanwa ryo kwiruka kilometero 40 akoresheje isaha imwe n’iminota 20 n’amasegonda 9.

Disi yatangaje ko atunguwe n’iyo nsinzi y’umudari wo kwiruka mu irushanwa ry’ibirometero 20 kuko yaherukaga gukora ku mudari mu irushanwa rya Marseille-Cassis mu 2009, byaje gukurikirwa n’imvune zitandukanye.

Disi Dieudonné.
Disi Dieudonné.

Mu mwaka wa 2005 Disi Dieudonné yabaye uwa 3 muri metero 5000, aba uwa mbere muri metero ibihumbi 10 mu irushanwa ry’ibihugu bivuga Igifaransa ryabereye muri Niger.

Muri 2009 yabaye uwa mbere mu Bufaransa muri metero 5000 no mu gihugu cya Libani muri metero ibihumbi 10.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka