Davite Giancarlo yegukanye umwanya wa mbere muri ‘Mountain Gorilla Rally’

Umutaliyani ukinira ku byangombwa by’u Rwanda Davite Giancarlo, niwe wagukanye umwanya wa mbere mu isiganwa mpuzamahanga ry’amamodoka ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’ ryasojwe ku cyumweru tariki 22/9/2013.

Giancarlo wegukanye umwanya wa mbere muri iryo siganwa ku nshuro ye ya kabiri nyuma ya 2009, yarangije urugendo rwose bakoze kuva ku wa gatanu i Gahanda, kugeza bagiye mu Majyaruguru kugeza kuri icyi cyumweru ubwo basozaga, akoresheje amasaha 3, iminota 2 n’amasegonda 7.

Giancarlo yakurikiwe na Elefter Mitraros nawe ukinira ku byangombwa by’u Rwanda akaba yarakoresheje amasaha 3, iminota 26 n’amasegonda 41.

Davite Giancarlo (ibumoso) yegukanye umwanya wa mbere muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2013.
Davite Giancarlo (ibumoso) yegukanye umwanya wa mbere muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2013.

Umwnya wa gatatu wegukanywe na Christakis Fitidis usigaye akinira muri Uganda, akaba yarakoresheje amasaha 3, iminota 28 n’amasegonda 36.

Umunyazambiya Jassy Singh wahabwaga amahirwe yo kwegukana umwanya wa mbere yaje ku mwanya wa kane, akoresheje amasaha 3, iminota 29 n’masegonda 10, naho umwanya wa gatanu wegukanwa n’Umunyarwanda Mayaka Felekani wakoresheje amasaha 3, iminota 30 n’amasegonda 10.

Umunya-Uganda Jas Mangat, uri ku mwanya wa mbere kugeza ubu ku rutonde rwa Afurika, ntabwo yabashije kwitwara neza muri iryo siganwa nk’uko yahabwaga amahirwe, kuko yagize ikibazo cy’imodoka, ntiyarangiza isiganwa.

Abandi batabashike kurangiza isiganwa kubera kugwa harimo Abanyarwanda Claude Kwizera, Janvier Mutuga, Claude Gakwaya na Seif Muselemu ndetse n’Abanya-Uganda Patrick Kiwewe na Ismail Otega.

Jas Mangat ari ku mwanya wa mbere muri Afurika ariko ntiyabashije kwitwara neza muri Rwanda Mountain Gorilla Rally.
Jas Mangat ari ku mwanya wa mbere muri Afurika ariko ntiyabashije kwitwara neza muri Rwanda Mountain Gorilla Rally.

Isiganwa rizagaragaza utwaye umwanya wa mbere muri Afurika rizabera mu Ukwakira muri Madagascar, aho Jas Mangat agihabwa amahirwe n’ubwo atabashije kurangiza isiganwa ryo mu Rwanda.

Kugeza ubu ku rutonde rwa Afurika, Mangat ari ku mwanya wa mbere n’amanota 83, akaba akurikirwa n’umunyazambiya Jassy Singh ufite amabota 71, naho Davite Giancarlo akaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 58.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka