Cricket: Right Guards yatwaye irushanwa rya UAE Exchange

Ikipe ya Cricket ya Right Guards ni yo yaraye yegukanye irushanwa rya UAE Exchange & Xpress money ryari rimaze iminsi ribera ku kibuga cya Kicukiro.

Ni shampiyona y’uyu mukino yari yitabiriwe n’amakipe arindwi aho umukino wa nyuma kuri iki cyumweru tariki 30/11/2014, wahuje ikipe ya Right Guards ndetse n’iya Indorwa, ikipe ikinamo Abahinde n’Abanyarwanda nkuko izina ryayo ribivuga.

Abakinnyi b'ikipe ya Right Guards bashyikirizwa ibihembo.
Abakinnyi b’ikipe ya Right Guards bashyikirizwa ibihembo.

Ni shampiyona ngarukamwaka muri uyu mukino wa Cricket iterwa inkunga na UAE Exchange & Xpress money hagamijwe kureba uburyo hazamurwa uyu mukino utangiye gufata indi sura mu Rwanda.

Amakipe ya Telugu Cricket Club, Kelala Hunters CC, Kigali Cricket Club, Challengers CC, Victory CC, Indorwa (Indo Rwanda) ni yo yari yitabiriye iri rushanwa byaje kurangira ryegukanywe n’ikipe ya Right Guards ku kibuga cya Kicukiro.

Hatanzwe ibikombe bitandukanye.
Hatanzwe ibikombe bitandukanye.

Charles Haba umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, yadutangarije ko bashimira umufatanyabikorwa wabo UAE Exchange watumye irushanwa rigenda neza.

“Umukino wa Cricket urimo urazamuka umunsi ku munsi mu Rwanda gusa ibi ntitwari kubigeraho iyo tuba tudafite abafatanyabikorwa nka UAE Exchange and Xpress money. Turabashimira ku bufatanye bwabo kandi twishimiye uko irushanwa ryagenze”.

Right Guards bishimira intsinzi yo ku cyumweru.
Right Guards bishimira intsinzi yo ku cyumweru.

Mu bagore, ikipe ya Kigali Angels ni yo yegukanye iki gikombe itsinze Queens Victory aho yo na Right Guards yatwaye igikombe mu bagabo, zagiye zihembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda buri umwe.

Andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru

Umukino wa Cricket umaze gufata indi ntera mu Rwanda.
Umukino wa Cricket umaze gufata indi ntera mu Rwanda.
Bamwe mu bakobwa bakina umukino wa Cricket.
Bamwe mu bakobwa bakina umukino wa Cricket.
Abakinnyi ba Indorwa ntibari bereje icyumweru.
Abakinnyi ba Indorwa ntibari bereje icyumweru.

Jah d’eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka