Burera: Ikipe y’ababana n’ubumuga ya Seat Ball iracyakeneye kwitabwaho ngo itere imbere

Ikipe y’ababana n’ubumuga y’umukino wa Seat Ball yo mu karere ka Burera itangaza igikeneye ibikoresho by’ibanze bijyanye n’uwo mukino kugira ngo bawukine neza babe bagera ku rwego rwo hejuru, ibe yaserukira ako karere.

Usibye kuba iyo kipe itagira imyambaro yabugenewe irimo utwo bambara ku mafi kugira ngo badakomereka, ngo inafite umupira wo gukina umwe gusa kuburyo amakipe abiri bafite, iy’abahungu n’iy’abakobwa, abura icyo akina bagahana ibihe bikabadindiza.

Kwitonda Mathias, umuvugizi w’iyo kipe akaba n’umukinnyi wayo, avuga ko bakunda uwo mukino cyane ngo ariko ngo baracyakeneye ibikoresho byinshi byawo kugira ngo batere imbere.

Agira ati “Ibyo dukeneye by’ibanze harimo imipira (yo gukina) ku bakobwa n’abahungu, imyambaro yabugenewe yo gukinana, hakazamo utwo bambara ku mavi n’ubundi buryo bwo kuba bwadufasha muri “transport” nko kwimuka tugiye guhura n’andi makipe kuko kuguma hamwe ntacyo biba bitumariye…”.

Ikipe y'ababana n'ubumuga ya Seat Ball yo mu karere ka Burera iracyakeneye ibikoresho kugira ngo ibashe gutera imbere.
Ikipe y’ababana n’ubumuga ya Seat Ball yo mu karere ka Burera iracyakeneye ibikoresho kugira ngo ibashe gutera imbere.

Iyo ugeze aho iyi kipe yitoreza ku kibuga gishashemo isima, kiri mu murenge wa Gahunga usanga bari gukina babyishimiye nubwo bigaragara ko nta bikoresho bijyanye n’uwo mukino bafite.

Iyi kipe yiganjemo ababana n’ubumuga bwo kutagira amaguru, bigaragara ko yitaweho yagera kure muri uwo mukino kuko harimo abawumenyereye bajya bakina mu marushanwa atandukanye mu Rwanda ariko badakinira ikipe y’akarere ka Burera kuko itaratera imbere.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko buzakomeza kwita ku babana n’ubumuga kuburyo iyo kipe ya Seat Ball nayo bafite gahunda yo kuyiteza imbere.

Uwambajemariya Florence, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ubwo yasuraga iyo kipe mu mpera za Gicurasi 2014, yayitangarije ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015 harimo amafaranga yagenewe uwo mukino.

Agira ati “Nk’ubuyobozi bw’akarere ndagira ngo mbemerere ko mu mihigo y’uyu mwaka (2014-2015) tugiye kwibanda ku ikipe yanyu. Ntabwo byose wenda twavuga ngo turahita tubishobora muri uyu mwaka w’ingengo y’imari tugiye gutangira, ariko hari iby’ibanze turatangira ku mikono imwe n’imwe nk’uyu wa Seat Ball twabonye…

…ikindi tuzashobora, dufatanyije na mwe, ni uko twagira undi mutoza wunganira aba babatoza bitanga, kugira ngo mugire ubumenyi butuma murenga aha muri ndetse mukagera no mu tundi turere no mu zindi ntara ndetse no ku rwego rw’igihugu ndetse mukarenga n’imbizi z’igihugu birashoboka…”.

Iyi kipe nta marushanwa yari yatangira kwitabira kubera ko itarabona ibikoresho by'ibanze.
Iyi kipe nta marushanwa yari yatangira kwitabira kubera ko itarabona ibikoresho by’ibanze.

Umukino wa Seat Ball bawukina bicaye. Ujya kumera nka Sitting Valleyball ariko muri Seat ball ho bareka umupira ukidunda mu kibuga inshuri imwe gusa. Iyo ubonye uko bawukina bigaragara ko usaba imyenda yihariye kandi ikomeye.

Abagize ikipe ya Seat ball mu karere ka Burera bakinira ku kibuga kirimo isima ivanze n’imicanga kuburyo imyenda bakinana yabo bwite ihita icika bidatinze.

Ikindi ni uko nta marushanwa bari batangira kwitabira ariko ngo babonye ibyo bikoresho ndetse n’imyitozo ihagije batangira kujya bayitabira.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka