Bimwe mu byaranze imikino mu Rwanda muri 2012

Mu mwaka wa 2012 mu Rwanda habaye ibikorwa byinshi by’imikino yitabiriwe n’amakipe y’u Rwanda ibera mu gihugu imbere ndetse no hanze. N’ubwo imikono yabaye ari myinshi, turagaruka ku y’ingenzi yabaye bitewe n’buremere yari ifite.

1.Mu mupira w’amaguru

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2011/201

Muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ya 2011/2012, APR FC niyo yegukanye igikombe.

Bitandukanye no mu yindi myaka yatambutse, aho wasangaga APR FC imenya ko izatwara igikombe habura imikino myinshi ngo shampiyona irangire, muri 2012 byayisabye gutegereza cyane, dore ko yari ihanganiye umwanya wa mbere na Police FC ndetse na Mukura Victort Sport.

APR yatwaye igikombe irusha Police FC, yabaye iya kabiri, amanota abiri.

Amavubi makuru yasezerewe mu marushanwa hafi ya yose yitabiriye
Muri 2012, ikipe nkuru y’igihugu ‘Amavubi’ yasezerewe mu marushanwa yo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizatangira tariki 19/01/2013 muri Afurika y’Epfo.

Mu mikino ibiri yakinnye na Nigeria, Amavubi yanganyije 0-0 i Kigali, maze atsindirwa 2-0 muri Nigeria ahita asezererwa.

Muri 2012 kandi Amavubi yasezerewe mu gikombe cya CECAFA muri ¼ cy’irangiza atsinzwe na Tanzania ibitego 2-0.

Nyuma yo kurangiza ari urwa mbere mu itsinda ryarimo Malawi, Eritrea na Zanzibar, u Rwanda ntabwo rwabashije kurenga ¼ cy’irangiza cy’iryo rushanwa ryabereye muri Uganda ndetse icyo gihugu cyaryakiriye kikegukana igikombe gitsinze Kenya ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

Kugeza ubu Amavubi aracyashakisha itike yo kuzakina igikombe cy’isi cya 2014, u Rwanda rukaba ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda ririmo Algeria, Mali na Benin.

Mu mikino u Rwanda rwakinnye muri 2012 mu gushaka iyo tike, rwatsinzwe na Algeria ibitego 4-0, runganya na Benin igitego 1-1, rukaba ruzakina umukino wa gatatu na Mali muri Werurwe uyu mwaka.

Amabuvi matoya (U17 na U20) yose yasezerwe mu marushanwa mpuzamahanga

Muri 2012, ikipe y’u Rwanda y’abaterengeje imyaka 17 ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 20 atozwa n’umufaransa Richard Tardy, yasezerewe mu marushanwa yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika.

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yasezerewe na Botswana kuri penaliti 6-5. Umukino ubanza wabereye i Gaborone Botswana yatsinze u Rwanda igitego 1-0, naho i Kigali u Rwanda rutsinda 1-0 bituma hitabazwa za penaliti.

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yasezerewe na Mali. Mu mikino ibiri yakinwe, u Rwanda rwari rwatsinze Mali ibitego 2-1 i Kigali, maze rutsindirwa i Bamako ibitego 3-0 ruhita rusezererwa.

APR FC na Kiyovu Sport zaviriyemo hafi mu marushanwa nyafurika

Muri 2012, APR FC yahagarariye u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yabaye ya mbere iwayo ‘CAF Champions League’ yaviriyemo mu cyiciro cya kabiri (second round) isezererewe na Etoile du Sahel yo muri Tuniziya.

Mu cyiciro cya mbere muri 1/32, APR yari yasezereye Tusker yo muri Kenya iyitsinze igitego 1-0, igeze mu cyiciro cya kabiri isezererwa na Etoile du Sahel iyitsinze ibitego 3-2 mu mikino ibiri.

Kiyovu Sport yahagarariye u Rwanda yo, ntabwo yabashije kurenge icyiciro cya mbere, kuko mu mikino ibiri yakinnye na Simba yo muri Tanzania, Kiyovu Sport yatsinzwe ibitego 3-2, ihita isezererwa.

Nyuma y’imyaka 26, Rayon Sport yasubiye i Nyanza

Nyuma y’imyaka 26 Rayon Sport ivuye i Nyanza ikajya gukorera mu mujyi wa Kigali aho yakunze guhurira n’ikibazo cy’ubukene, byabaye ngombwa ko iyo kipe yambara ubururu n’umweru isubiza aho bakunze kwita ku ivuko ryayo i Nyanza.

Mu rwego rwo kugirango iyo kipe yitabweho cyane, muri Nzeri 2012, nibwo byumvikanyweho hagati y’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza n’abayoboraga Rayon Sport muri icyo gihe, ikipe yasubijwe i Nyanza, abakinnyi n’abatoza bakaba ariho batuye ndetse banakinira imikino imwe n’imwe ya shampiyona.

APR FC na Police FC zasezereye abakinnyi b’abanyamahanga

Mu rwego rwo guha Abanyarwanda umwanya wo gukina, amakipe APR FC na Police FC abisabwe n’abayobozi bakuri bayo, muri 2012 yasezereye abakinnyi bose bakinishaka b’abanyamaganga isigarana abakinnyi b’abanyarwanda gusa, ndetse n’abo yabasimbuje bose ni Abanyarwanda.

Ubuyobozi bw’ayo makipe yombi bwatangaje ko icyo cyemezo cyatewe n’uko basanze abakinnyi b’abanyamahanga babahenda kandi ugasanga nta kintu gifatika bageza ku mupira w’u Rwanda ahubwo bigatuma abakinnyi b’abanyarwanda batabona umwanya uhagije wo gukina, bityo bakadindira.

APR FC yatwaye igikombe cy’isabukuru y’imyaka 25 ya FPR

Mu irushanwa ryateguwe na FPR-Inkotanyi mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, APR FC ni yo yegukanye igikombe itsinze Rayon Sport ibitego 3-1 ku mukino wa nyuma.

Uretse APR FC na Rayon Sport, iri rushanwa ry’amakipe ane kandi ryitabiriwe na Votal’o yo mu Burundi yanegukanye umwanya wa gatatu na Villa Sports Club yo muri Uganda yatwaye umwanya wa kane ari na wo nyuma.

2.Basketball

KBC yatwaye igikombe cya Shampiyona yikurikiranya
Muri 2012, Kigali Basketball Club (KBC) yegukanye igikombe cya shampiyona yikurikiranya.

KBC yari imaze imyaka ibiri gusa muri shampiyona, yagaragaje imbaraga zidasanzwe, maze nk’uko yabigenje itwara igikombe cya mbere muri 2010 ubwo yinjiraga muri shampiyona, yongera kugitwara muri 2012.

Umwaka wa 2012 warangiye ikipe ya Espoir BBC igaragaza ko ari yo ishaka kuzegukana igikombe cya 2013, kuko imikino ibanza (phase aller) yarangiye idatsinzwe na rimwe n’ubu mu ntangiro za 2013 ikaba ikomeje kuza imbere. APR BBC yatwaye igikombe cya shampiyona ya 2012 mu bagore, nayo ikomeje kuza ku isonga muri 2013.

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yatwaye igikombe cy’akarere ka gatanu

Muri Nyakanga 2012, mu marushanwa y’akarere ka gatanu yabereye i Kigali mu batarengeje imyaka 18 abahungu n’abakobwa, ikipe y’u Rwanda y’abahungu yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Kenya ku mukino wa nyuma amanota 96 kuri 34. Mu bakobwa ho, ku mukino wa nyuma Kenya yatsinze u Rwanda amanota 71 kuri 58.

Ikipe y’u Rwanda U18 yabaye iya nyuma mu gikombe cya Afurika

Kwegukana igikombe cy’akarere ka gatanu muri Nyakanga 2012 byatumye ikipe y’u Rwanda U18 ibona itike yo kuzakina igikombe cya Afurika.

Nyuma y’ukwezi kumwe, muri Kanama 2012, ikipe y’u Rwanda U18 yitabiriye imikino y’igikombe cya Afurika ‘Afrobasket U18’ yabereye i Maputo muri Mozambique, maze yitwara nabi cyane, kuko yatwaye umwanya wa 16 ari nawo wa nyuma mu irushanwa ryose.

Ikipe z’igihugu za Basketball zose zeguriwe abatoza b’Abanyarwanda

Nyuma y’aho uwatozaga amakipe hafi ya yose y’abagabo n’abagore umunya Serbia Nenad Amanovic agaragarije umusaruro mubi, ndetse ikipe ya U18 yatozaga ikarangiza igikombe cya Afurika iri ku mwanya wa nyuma, ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda FERWABA bwahise bumusezerera.

Hahise hafatwa ingamba z’uko amakipe y’igihugu ahabwa abatoza b’abanyarwanda gusa. Mutokambali Moise ni we wagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagabo yungirizwa na John Bahufite , naho ikipe y’abagore ihabwa Charles Mbazumutima yungirizwa na Charles Mushumba .

Espoir BBC yatwaye igikombe cy’akarere ka gatanu ariko mu gikombe cya Afurika yitwara nabi

Muri 2012, Espoir BBC yitwaye neza cyane mu mikino y’akarere ka gatanu yabereye muri Uganda yegukana igikombe.

Icyo gikombe cyayihesheje itike yo gukina imikino y’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika yabereye i Malabo muri Guinea Equatorial.

Muri iyi mikino yabaye mu Ukuboza 2012, Espoir BBC yasezererewe ku ikubitiro itageze muri ¼ cy’irangiza.

3. Volleyball

Muri 2012, shampiyona y’umukino wa Volleyball waranzwe no kwigaragaza kwa APR VC mu bagabo ndetse na Rwanda Revenue Authority mu bagore. Aya makipe yombi ni yo yegukanye ibikombe bya shampiyona ndetse n’igikombe cya Carré d’AS.

Mu mpera za 2012, mu Ukuboza, mu gikombe cyo kurwanya Malaria cyitabiriwe n’amakipe menshi yo mu Rwanda, ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda y’abagabo yigaranzuye APR VC maze iyitwara igikombe nyuma yo kuyitsinda amaseti 3-2 ku mukino wa nyuma. Mu rwego rw’abagore, icyo gikombe cyatwawe na APR VC itsinze Ruhango VC amaseti 3-1.

4.Handball

Police Handball Club yegukanye ibokombe hafi ya byose byakiniwe muri 2012

Umwaka wa 2012 mu mukino wa Handball waranzwe cyane cyane no kwigaragaza kw’ikipe ya Police Handball Club. Uretse kwegukana igikombe cya shanpiyona yatwaye, iyi kipe ya polisi y’igihugu yanatwaye ibikombe bine muri bitandatu byakiniwe mu mukino wa Handball muri 2012.

Police handball club yitawaye neza mu mikino y’akarere ariko mu gikombe cya Afurika irananirwa

Nyuma y’ibihe byiza yagiriya mu marushanwa yo mu Rwanda muri 2012, Police HC yitabiriye amarushanwa yo mu karere yebereye i Nairobi. Aho muri Kenya, Police Handball Club yagukanye umwanya wa kane wanayihesheje itike yo gukina imikino y’igikombe cya Afurika gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo.

Mu mikino y’icyo gikombe yabereye muri Maroc, Police Handball Club yitwaye nabi, irangiza irushanwa iri ku mwanya wa 16 ari nawo wa nyuma.

5.Amagare

Hateguwe amasiganwa magufi menshi muri 2012

Mu rwego rwo kongerera abakinnyi imyitozo bategurirwa amarushanwa mpuzamahanga, Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), ryateguye amasiganwa menshi magufi muri 2012. Muri yo hari ayavaga Kigali-Rwamagana-Kigali, Musanze-Rubavu-Musanze, Musanze-Muhanga-Musanze n’ayandi.

Muri 2012 kandi, hanakinwe amasiganwa magufi ngarukamwaka yitabirwa n’Abanyarwanda gusa nka Asscension des milles Collines, Tour de Kigali ndetse n’isiganwa ryo kurwanya ruswa.

Bwa mbere isiganwa ryo ‘Kwita izina’ ryegukanywe n’Umunyarwanda

Isiganwa ngarukamwaka ryo ‘kwita izina ingagi’, kuva ryashyirwa ku rwego mpuzamahanga, ryegukanywe n’umukinnyi w’Umunyarwanda.
Muri iri siganwa ryabaye muri Kemena 2012, Abraham Ruhumuriza ni we wasize abo basiganwaga bose mu ntera ya kilometero 321 yari igabanyijemo ibice bitatu.

‘Tour du Rwanda 2012’ yateguwe neza kandi igenda neza ariko ntiyahiriye abakinnyi b’abanyarwanda

Isiganwa ryo kuzenguruka u Rwanda ‘Tour du Rwanda’rya 2012 ryitabiriwe n’abasiganwa 66 baturutse mu bigugu 10 byo hirya no hino ku isi, ryatangiye tariki ya 18/11 rigeza tariki ya 25/11/2012.

Muri iri siganwa ryari mu byiciro (etapes) umunani bireshya na Kilometero 894, ryegukanywe n’umunya Afurika y’Epfo Lill Darren akoresheje amasaha 22 iminota 43 n’amasegonda 41.

Adrien Noyonshuti ni we munyarwanda wabashije kuza ku mwanya wa hafi muri iryo siganwa. Yaje ku mwanya wa cyenda, akaba yararangije intera ya kilometero 894 akoresheje amasaha 22 iminota 54 n’amasegonda 14 akaba yarasizwe na Lill Daren wabaye uwa mbere, iminota 10 n’amasegonda 33.

6. Athletisme

Mu mikino ngororamubiri (Athletisme), Ishyirahamwe nyarwanda ry’uwo mukino ryateguye amarushanwa akomeye abiri. Iya mbere ni Marathon mpuzamahanga y’amahoro yabaye muri Gucurasi 2012 yegukanywe n’abanya Kenya.

Irindi rushanwa rikomeye ryabaye ni isiganwa rya ‘20km de Kigali’ ryabaye mu Ukuboza 2012 aho abakinnyi b’abanyarwanda bigaragaje. Robert Kajuga ni we wegukanye umwanya wa mbere mu bagabo, naho Claudette Mukasakindi yegukana umwanya wa mbere mu bagore.

U Rwanda rwitwaye nabi mu mikino Olympique na Paralympique

Muri Nyakanga 2012, u Rwanda rwitabiriye imikino Olympique yabereye i Londres mu Bwongereza.

Muri iyo mikino iba rimwe mu myaka ine, U Rwanda rwari ruhagarariwe na Adrien Niyonshuti usiganwa ku magare, Jackson Niyomugabo na Alphonsine Agahozo bakina umukino wo koga, Kajuga Robert, Claudette Mukasakindi na Jean Pierre Mvuyekurebasiganwa ku maguru na Uwase Yannick ukina Judo, ariko nta n’umwe muri bo wabashije kuzana umudari.

Mu mikino paralympique ikinwa n’abamugaye yakurikiyeho muri Kanama 2012, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Muvunyi Herimas wasiganwaga ku maguru muri metero 400 na 800 na Nsengimana Theoneste usiganwa ku maguru muri metero 1500 batahutse ari nta mudari babonye.

Hari kandi Theogene Hakizimana nawe wavanyeyo umwanya wa 10 mu guterura ibiremereye akaba atarabashije kwegukana umudari. Ikipe ya Sitting Volleyball nayo yitabiriye iyo mikino yari igizwe n’abakinnyi 11 yatahukanye umwanya wa 9 ari nta mudari.

Byegeranyijwe na Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka