Abashaka imyanya y’ubuyobozi muri ‘Comité Olympique’ batangiye kwiyamamaza

Amazina y’abashaka imyanya y’ubuyobozi muri Komite y’igihugu y’imikino Olmpique (CNO) yashyizwe ahagaragara tariki 12/04/2013 ndetse banatangira kwiyamamaza hirya no hino mu bazabatora tariki 20/04/203.

Abashaka imyanya bemejwe nyuma yo gusuzuma no kwemeza ko ubusabe bwabo (candidatures) bwujuje ibisabwa.

Igenzura ry’ibyangombwa bisabwa kuri buri mwanya ryarakorewe mu nama y’abagize Komite y’amategeko n’imyitwarire muri Komite y’igihugu y’imikino Olympique yateranye tariki 11/04/2013.

Ku mwanya w’Umuyobozi mukuru, Robert Bayigamba wigeze kuba Minisitiri w’Urubyiruko umuco n’imikino, ni we wemerewe kwiyamariza uwo mwanya ndetse akaba ari nawe wenyine.

Ku mwanya w’umuyobozi wa mbere wungirije (1ère Vice Presidence) hari Gashugi Muhimpundu Phophina na Mukandekezi Julienne, naho ku mwanya w’Umuyobozi wungirije wa kabiri (2ème Vice Presidence), hari Manirarora Elie wari unasanzwe kuri uwo mwanya na Uwimana Isamael Bernard.

Ku mwanya w’Umunyamabanga hari Busabizwa Parfait wari usanzwe ari kuri uwo mwanya na Habineza Ahmed, naho ku mwanya w’Umubitsi hari Rwabusaza Thierry na Uwayo Théogène.

Ku yindi myanya izatorerwa kandi harimo n’abajyanama, abashaka iyo myaka akaba ari Dusine Nicolas, Kayiranga Albert, Munyandamutsa Jean Paul, Rwemarika Felicite, Shyaka Kanuma na Umulisa Ernestine.

Abashaka iyo myanya bose baziyamamaza kugeza tariki 20/4/2013 umunsi w’amatora.

Abazatora ni abantu 28 bazoherezwa n’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda (federations) 28 agize Komite y’igihugu y’imikino Olympique; nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi wa Komisiyo y’amatora muri Komite y’igihugu y’imikino Olympique, Rutagengwa Philbert.

Komite y’igihugu y’imikino Olympique icyuye igihe yayoborwaga na Brigadier General Charles Rudakubana, izayisimbura izamara imyaka ine.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka