Abanyenyanza bakiranye ubwuzu inkoni y’Umwamikazi w’Ubwongereza

Inkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth wa II iri mu Rwanda kuva tariki 15-18/01/2014 yasesekaye mu karere ka Nyanza yakiranwa ubwuzu kuri uyu wa 16/01/2014 ahagana saa sita n’igice z’amanywa.

Abanyenyanza bari bategerereje iyi nkoni ku kibuga cyo ku Rwesero mu murenge wa Busasamana hafi yaho ikigo cya OLYMPA AFRICA cyubatse muri aka karere.

Byari nk'ubukwe butashywe ubwo inkoni y'umwamikazi w'Ubwongereza yari iherekejwe mu nzira bayishagaye.
Byari nk’ubukwe butashywe ubwo inkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza yari iherekejwe mu nzira bayishagaye.

Iyi nkoni isesekara mu karere ka Nyanza yazanwe n’indege nto yo mu bwoko bwa R44 Raven II maze isanga ishagawe n’imbaga y’abantu bari biganjemo urubyiruko.

Yabanje kumurikirwa abaturage maze nyuma ishyirwa mu maboko y’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, wahise ayitambagiza mu baturage ari nako bayikomera amashyi y’ibyishimo bitari bisanzweho.

Abaturage bagize amahirwe yo kuyifataho ibyishimo byari byabarenze.
Abaturage bagize amahirwe yo kuyifataho ibyishimo byari byabarenze.

Ubwo kuri icyo kibuga yari imaze kuhatambagizwa abaturage n’abayobozi bakoze urugendo rw’amaguru bafata umuhanda wose wa Kaburimbo berekeza ku Ngoro y’umwami Mutara wa III Rudahingwa iri ahitwa mu Rukali mu karere ka Nyanza.

Abakozi b’iyi Ngoro yo mu Rukali nabo bari babyiteguye ku buryo budasanzwe kuko yahageze yakirwa n’itorero ndetse n’abari bayiherekeje baboneraho kuyisura basobanurirwa ibice bitandukanye biyigize.

Mu byishimo byinshi umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yazengurukanye inkoni y'umwamikazi w'Ubwongereza mu baturage ayibereka.
Mu byishimo byinshi umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yazengurukanye inkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza mu baturage ayibereka.

Bamwe mu bari bashagaye iyi nkoni bavuganye na Kigali Today batangaje ko bishimiye kuyakira nk’uburyo bwo kwitegura imikino Olempike ya Commonwealth ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza izabera i Galsgow muri Scotland kuva tariki 23/07 kugeza tariki 03/08/2014.

Igihugu cy’u Rwanda cyakiriye iyi nkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza Elisabeth wa II kubera ko cyamaze kwemererwa kuba umunyamuryango wa Commonwealth; nk’uko Kayigamba Robert perezida wa Komite Olempike mu Rwanda yabisobanuye.

Polisi y'igihugu yari iyicungiye umutekano nayo yayifasheho ifoto y'urwibutso.
Polisi y’igihugu yari iyicungiye umutekano nayo yayifasheho ifoto y’urwibutso.
Umukozi wo mu Rukali ivugira inka amahamba nawe ari mu bantu bagize amahirwe yo kuyifataho biramushimisha.
Umukozi wo mu Rukali ivugira inka amahamba nawe ari mu bantu bagize amahirwe yo kuyifataho biramushimisha.
Abakozi bo mu Rukali nabo bagize amahirwe yo gufata ku nkoni y'Umwamikazi w'Ubwongereza.
Abakozi bo mu Rukali nabo bagize amahirwe yo gufata ku nkoni y’Umwamikazi w’Ubwongereza.
Benshi mu rubyiruko nibo bari bayitegereje.
Benshi mu rubyiruko nibo bari bayitegereje.
Inkoni yazanwe n'indege.
Inkoni yazanwe n’indege.
Abaturage bagize amahirwe yo kuyifataho ibyishimo byari byabarenze.
Abaturage bagize amahirwe yo kuyifataho ibyishimo byari byabarenze.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka