Abanya-Kenya begukanye #RwandaOpen2022, hatangazwa ko hagiye kuzamurwa ibihembo

Nyuma y’icyumweru cyari gishize hakinwa irushanwa rya Tennis “Rwanda Open 2022”, abanya-Kenya ni bo begukanye ibikombe mu bagabo no mu bagore

Guhera ku wa Mbere tariki ya 12/12, kugera tariki 18/12/2022, ku bibuga bya IPRC Kigali (Kicukiro) hakiniwe irushanwa ry’umukino wa Tennis ryiswe Rwanda Open 2022, irushanwa ryahuje abakinnyi bakomoka mu Rwanda ndetse n’ibindi bihugu byo hanze.

Ni irushanwa ryakinwe mu byiciro bitatu ari byo Tennis y’ababigize umwuga harimo abakina umuntu ku giti cye ndetse n’abakina ari babiri , abakina bishimisha (amateurs) na Tennis y’abafite ubumuga (Wheelchair Tennis).

Iri rushanwa ryaje gusozwa kuri iki Cyumweru tariki 18/12/2022 ku bibuga bya IPRC Kigali, aho mu bakina ari babiri igikombe cyatwawe na Ismael Changawa wo muri Kenya na n’umurundi Cuma Issa , aho batsinze Muhire Joshua na Tuyishime Fabrice, bombi bakomoka mu Rwanda amaseti 2-1 ( 2-6, 6-3, 10-5).

Mu bagore babigize umwuga bakina ari umwe, ku mukino wa nyuma hahuriye abavandimwe babiri bombi bakomoka muri Kenya, aho Angela Okutoyi yatsinze murumuna we Roselida Asumwa amaseti abiri (6-1 6-2).

Mu bagabo babigize umwuga bakina ari umwe, ku mukino wa nyuma hahuriye Ismael Changawa wegukanye Rwanda Open iheruka, nabwo ahura na John Njogu ukomoka muri Kenya.

Albert John Njogu (Kenya) yegukanye igikombe mu bagabo babigize umwuga
Albert John Njogu (Kenya) yegukanye igikombe mu bagabo babigize umwuga

Umukino waje kurangira Albert John Njogu ari we wegukanye igikombe nyuma y’umukino utari woroshye yawutsinze amaseti 2-1 (6-4, 4-6, 6-1).

Roselida Asumwa na Angela Okutoyi bombi bakomoka muri Kenya begukanye igikombe mu bakina ari babiri
Roselida Asumwa na Angela Okutoyi bombi bakomoka muri Kenya begukanye igikombe mu bakina ari babiri

Nyuma y’aya marushanwa, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda Karenzi Théoneste,

Yagize ati “Iri rushanwa ryagenze neza cyane nyuma y’imyaka ibiri tutarigira kubera COVID-19. Habayeho akarusho katumye irushanwa riba ryiza cyane. Twemeranyijwe na Minisiteri ya Siporo ko rizajya riba buri mwaka kandi bakazamura inkunga badutera kugira ngo ibihembo bijye hejuru, bituma haza abakinnyi b’abahanga mu karere n’ahandi, bigatuma n’abanyarwanda babyungukiramo”

Perezida wa Federasiyo wa Tennis yashimye uburyo irushanwa ryitabiriwe aho abagera ku 150 bakinnye, ndetse anatangaza ko bifuza ko iri rushanwa rya Rwanda Open ryazamenyekana nk’uko hazwi US Open n’andi marushanwa atandukanye.

Barateganya kuzamura ibihembo aho uwa mbere ashobora kuzagukana ari hagati ya 3000 $ na 4000 $, mu gihe uyu mwaka uwa mbere mu bagabo n’abagoare babigize umwuga begukanye 2500 $.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka