Abakinnyi bane b’u Rwanda ntibakitabiriye Para-TAEKWONDO Open.

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino njyarugamba TAEKWONDO buratangaza ko abakinnyi 4 bamaze kuvanwa ku rutonde rw’abemereewe kwitabira imikino nyafurika ya Taekwondo y’abafite ubumuga (Para-Taekwondo Open 2017)

Iri rushanwa rigomba kubera mu Rwanda kuva tariki ya 31 Werurwe kugeza tariki ya 02 Mata 2017, ryitabirwa n’abakinnyi bo mu bihugu by’Afurika n’ibindi bihugu byatumiwe byo ku yindi migabane bafite ubumuga bw’amaboko.

Abakinnyi bitabira imikino ya Para-Taekwondo ni abafite ubumuga bw'amaboko kuko bakinisha amaguru
Abakinnyi bitabira imikino ya Para-Taekwondo ni abafite ubumuga bw’amaboko kuko bakinisha amaguru

Dusabimana Vincent, Kamanzi Emmanuel, Niyitegeka Gadi na Bizimungu Louis ni bo bakinnyi 4 b’u Rwanda muri 12 batazitabira iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kabiri bitewe n’uko bafite ubumuga bw’amaguru.

Bagabo Placide, Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda yabwiye Kigali Today ko kuba aba bakinnyi bakuwemo bigabanije amahirwe y’imidari ishobora kuzaboneka kuko ngo bifuzaga imidari myinshi.
Yagize ati”Abakinnyi bacu kuba bavuyemo byatwiciye imibare kuko byagabanije imidari twifuza kuko twifuzaga kubona imidari myinshi ishoboka”

Ibihugu bitegerejwe…

Ibihugu bizitabira iri rushanwa birimo Ubudage , Espagne, Ubufaransa, Autriche, Serbia, u Rwanda, Uzbekistan, USA, Comores, Niger, Mozambique, Nigerie, Lesotho, Ghana, Ethiopie, Burundi, Maroc na Kenya.
Ibihugu 9 gusa muri 19 nibyo byamaze kugera mu Rwanda ari byo Espagne,USA,Ibirwa bya Comores,Uzbekistan,Lesotho,Ghana,Ethiopie,Burundi na Kenya.

Uretse imidari myinshi umutoza afite intego yo kubona itike mu mikino Olempiki y’abafite ubumuga(Paralempic games) 2020.

Bagire Irene Utoza ikipe y’igihugu atangaza ko n’ubwo bafite gahunda yo kubona imidari myinshi muri Para-TEKWONDO Open igiye kubera mu Rwanda ngo anashaka ko bakinnyi be bafite n’intumbero yo kuzabona itike yo kwitabira imikino Olempiki y’abafite Ubumuga(Paralempic Games) izabera I Tokyo mu Buyapani.

Yagize ati “Imyiteguro imeze neza turashaka imidari myinshi ariko turanashaka kuzabona itike izatwemerera kuzitabira imikino Olempiki y’abafite ubumuga kandi dushobora kuzayibona kuko iriya mikino izadusigira ubunararibonye buzatuma dukomeza gushakisha iyo tike“

Abakinnyi ba Taekwondo badafite ubumuga bakunda kwitabira imikino Mpuzamahanga ngo no muri Para-Taekwondo bashaka itike y'imikino paralempique izabera mu buyapani
Abakinnyi ba Taekwondo badafite ubumuga bakunda kwitabira imikino Mpuzamahanga ngo no muri Para-Taekwondo bashaka itike y’imikino paralempique izabera mu buyapani

Abakinnyi 8 bamaze kwemererwa guhagararira U Rwanda:

Manirakiza Jean Pierre
Niringiyimna Jean Claude
Ukwigize Jean de la Croix
Safari Dieudonné
Bizumuremyi J.M.V
Tuyishime Eliezel
Nsanzumukiza Dieudonné
Rukundo Consoleé (umukobwa umwe rukumbi)

Uretse kuba abakinnyi bazitwara neza muri iri rushanwa bazashyirwa ku rutonde rw’abakinnyi bakomeye, hateganyijwe n’ibindi bihembo birimo umudari wa zahabu n’Amadorari 1000 ku mukinnyi uzaba uwa mbere ariko mu bakinnyi bari mu itsinda ritarenze 8, n’Amadorar 500 ku mukinnyi uzaba uwa mbere mu barenze 8 hamwe n’umudari wa Zahabu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka