Abakinnyi bane b’amagare bazahagararira u Rwanda muri Tour de Faso

Adrien Niyonshuti, Abraham Ruhumuriza, Hadi Janvier na Biziyaremye Joseph ni bo banyarwanda bazahagararira igihugu muri shampiyona nyafurika yo gusiganwa ku magare (Tour de Faso) izaba mu kwezi kwa 11 muri Burkinafaso.

Biteganyijwe ko aba bakinnyi bazahaguruka mu Rwanda mu ijoro rishyira tariki 06/11/2012 nk’uko bitangazwa na Murenzi Emmanuel, umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY).

Yagize ati “aba bakinnyi twagiye tubahitamo bitewe n’uburyo umutoza yababonye cyane ko ari we uba uzi imyitwarire yabo ya buri munsi”.

Murenzi avuga ko imyiteguro y’aya marushanwa igikomeje. Ngo nubwo abakinnyi bakambitse i Musanze bakorera imyitozo yabo mu mihanda yo hirya no hino mu gihugu.

Biziyaremye Joseph, Adrien Niyonshuti, Hadi Janvier na Abraham Ruhumuriza.
Biziyaremye Joseph, Adrien Niyonshuti, Hadi Janvier na Abraham Ruhumuriza.

Muri abo bakinnyi bane bazajya muri Burkinafaso batatu muri bo bari basanzwe bakorera imyitozo mu gihugu cya Africa y’Epfo uretse Ruhumuriza Abraham usanzwe ukinira ikipe y’i Huye.

Tour de Faso ni irushanwa ryatangiye mu mwaka wa 1987 ryitabirwaga n’arabatarabigize umwuga ariko riza kwemerwa n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare (UCI) mu mwaka wa 2005. Kuva icyo gihe ryatangiye kwitabirwa n’ibihugu binyuranye byo ku isi ndetse n’abakinnyi babigize umwuga.

Yaba imyiteguro yayo cyangwa se imigendekere yaryo iba ntaho itandukaniye n’iya Tour de France. Iryo rushanwa rimara iminsi 10 rizenguruka igihugu cya Burukinafaso biruka ibirometero 1306.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twagirango dukosore:
Irushanwa ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare izitabira ni Shampiyona y’Afurika y’umukino w’amagare ntago ari Tour du Faso.Tour du Faso yararangiye. Aya marushanwa aratandukanye.
Ikipe y’u Rwanda izahaguruka tariki ya 4/11/2012 ikaba igizwe na Adrien, Abraham, Joseph ,Janvier na Valens uzakina mu cyiciro cy’ingimbi (Junior)

MURENZI Emmanuel yanditse ku itariki ya: 1-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka