Abakinnyi 49 b’urubyiruko bagiye gutangira kwitegura kujya mu mikino ya Gaborone

Mu mukino ihuza urubyiruko rwo muri Afurika izabera i Gaborone muri Botswana kuva tariki ya 22 Gicurasi 204, u Rwanda ruzoherezayo abakinnyi 49, barimo abakobwa 30 n’abahungu 19, bakazaba bahagarariye amashyirahamwe 12 y’imikino.

Muri iyo mikino izamara iminsi icyenda, u Rwanda ruzahagararirwa mu mukino wo gusiganwa ku maguru, Basketball ikinwa n’abakinnyi batatu (3on3), iteramakofe, gusiganwa ku magare, Fencing , Golf, Karate, umukino wo koga, Tennis yo ku meza, Taekwondo, Volleyball na Tennis.

Ikipe ya Volleyball y'ingimbi nayo izitabira imikino ya Gaborone.
Ikipe ya Volleyball y’ingimbi nayo izitabira imikino ya Gaborone.

Umuyobozi wungirije muri Komite y’u Rwanda y’imikino olempike Elie Manirarora avuga ko abakinnyi bazitabira iyo mikino bizeye ko bazitwara neza, bakanahavana amatike yo kuzitabira imikino y’urubyiruko ku rwego rw’isi ndetse n’imikino olempike.

Manirarora yagize ati, “Muri iyi mikino tuzaba tujyanywe no gushaka imidari, kandi izaba ari n’intambwe iganisha ku mikino y’isi y’urubyiruko, imikino olempike izabera i Rio mu 2016 ndetse n’iya Tokyo yo muri 2020 kandi twizeye ko nibashyiramo imbaraga nayo tuzayitabira.”

Mu mukino wa Basketball ikinwa n'abakinnyi batatu naho u Rwanda ruzahagararirwa.
Mu mukino wa Basketball ikinwa n’abakinnyi batatu naho u Rwanda ruzahagararirwa.

Abakinnyi bazitwara neza mu mikino ya Gaborone, bazahita babona bidasubirwaho itike yo kuzakina imikino y’isi y’urubyiruko izabera Nanjing mu Bushinwa mu mpera z’uyu mwaka.

Ariko by’umwihariko, abakinnyi bakina umukino wo gusiganwa ku maguru ndetse no koga, abazitwara neza bo, uretse kujya mu mikino ya Nanjing, bazanabona itike yo kujya mu mikino Olempike izabera i Rio de Janeiro muri Brazil muri 2016.

Mu mukino w'amagare ni hamwe u Rwanda rushobora kuzitwara neza i Gaborone.
Mu mukino w’amagare ni hamwe u Rwanda rushobora kuzitwara neza i Gaborone.

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwitabira imikino nyafurika y’urubyiruko nayo izaba ikinwa ku nshuro ya kabiri, ikazaba kuva tariki ya 22-31/5/2014.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka