Abafite ubumuga bemeza ko shampiyona ibashyirirwaho ituma biyumvamo ubushobozi no kutigunga

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu turere two mu ntara y’Iburasirazuba bavuga ko imikino ari kimwe mu bituma ufite ubumuga yiyumvamo icyizere igihe awukina ndetse bikaba akarusho igihe habayeho amarushanwa ku rwego rw’igihugu.

Mu Rwanda abafite ubumuga batangiye shampiyona y’umukino wa volball (sitball) aho uzahuza uturere twose tugize igihugu ibaye iya mbere igahabwa igikombe.

Mu marushanwa yabereye mu karere ka Ngoma yari yahuje amakipe yo mu ntara y’iburasirazuba, ku turere turindwi hitabiriye amakipe atatu gusa abandi ntibaza kubera impamvu zo kubura amikoro.

Ntarindwa Jean de Dieu umuyobozi ushinzwe umutungo muri komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga yatangarije Kigali Today ko nubwo imikino ifasha cyane abafite ubumuga mu kwikura mu bwigunge ndetse no kugaragaza ko nabo bashoboye, hakiri imbogamizi zikomeye mu turere tumwe na tumwe aho iyi mikino batayiha agaciro maze amakipe yaho ntiyitabire.

Yagize ati “Hari aho usanga bumva ko amafaranga yagenda ku ikipe y’abafite ubumuga bagiye gukina yaba apfuye ubusa nyamara akarere kaba gafite budget igenewe imikino. Nkubu twagerageje kubizana hafi ariko urabona ko nabwo hari abatitabira.”

Mu gukina imikino itandukanye ngo bibakura mu bwigunge no kutumva ko ntacyo bashoboye.
Mu gukina imikino itandukanye ngo bibakura mu bwigunge no kutumva ko ntacyo bashoboye.

Ntirenganya Vestine ufite ubumuga bw’amaguru utuye mu karere ka Bugesera ubwo yari yitabiriye iyi mikino ya shampiyona tariki 01/03/2014 yavuze ko nawe gukina byatumye yiyumvamo icyizere no kuba ashoboye maze bimukura mu bwigunge.

Yagize ati “Ubundi numvaga nihebye ariko nyuma yo gutangira gahunda o gukina numva bimfasha cyane. Gusa haracyari imbogamizi y’amikoro kuko bisaba kwikora ku mufuka kugirango ugere aho duhurira ku karere tugakina. Gusa n’imyumvire iracyari mike.”

Amarushanwa nkaya yari yabereye muri buri ntara mu rwego rwo kugirango bajye hafi y’abarushanwa no kuborohereza. Nyuma amakipe yabaye aya mbere mu ntara zose azahura maze ahatanire kwegukana igikombe ku rwego rw’igihugu bahabwe n’igihembo.

Amakipe mu burasirazuba yitabiriye ni Ngoma, Kirehe na Bugesera. Ayabashije kuzamuka akaba ari Kirehe, Ngoma na Bugesera. Biteganijwe ko amakipe yose yabashije kuzamuka mu ntara azahura mu kwezi kwa gatanu.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka