Umugi wa Kigali wakuye ibikombe bitandatu i Bujumbura mu marushanwa ahuza imigi yo mu karere

Mu marushanwa ngarukamwaka ahuza imigi yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yabereye i Bujumbura mu Burundi mu mpera z’icyumweru gishize, umugi wa Kigali wegukanye ibikombe bitandatu, uba ari nawo mugi wa mbere witwaye neza kurusha iyindi yose muri iyo mikino.

Muri ayo marushanwa yari yitabiriwe n’amakipe y’imigi ya Nairobi umurwa mukuru wa Kenya, Kampala umurwa mukuru wa Uganda, Kigali umurwa mukuru w’u Rwanda na Bujumbura umurwa mukuru w’u Burundi, umugi wa Kigali wegukanye ibikombe mu mupira w’amaguru w’abagabo, Basketball mu bagabo, Volleyball mu bagabo no mu bagore.

Ibikombe bitandatu umugi wa Kigali wegukanye mu marushanwa ahuza imigi yo mu karere.
Ibikombe bitandatu umugi wa Kigali wegukanye mu marushanwa ahuza imigi yo mu karere.

Igikombe cya gatanu umugi wa Kigali wabonye ni icyahawe itorero ryawo ryitwa ‘Indatirwabahizi’ ryarushije kubyina andi matorero yo mu karere yari yitabiriye ayo marushanwa.

Igikombe cya gatandatu umugi wa Kigali wagihawe nk’umugi witwaye neza kurusha indi migi yose yitabiriye ayo marushanwa.

Amakipe yose yagarutse i Kigali ku cyumweru tariki ya 22/12/2013, yakirwa n’umuyobozi w’umugi wa Kigali Fidele Ndayisaba avuga ko iyo ntsinzi yaturutse ku bwitange bwo guhesha ishema igihuhu abo bakinnyi n’ababyinnyi bagaragaje, abasaba kutazigera badohoka.

Abakinnyi bashyikiriza ibikombe umuyobozi w'umugi wa Kigali, Fedele Ndayisaba.
Abakinnyi bashyikiriza ibikombe umuyobozi w’umugi wa Kigali, Fedele Ndayisaba.

Muri ayo marushanwa, hakinwa imikino irindwi, harimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, kubyina, Darts, Netball no gusiganwa ku maguru mu bagabo no mu bagore. Imikino ihuza imigi yo mu karere ya 2014 izabera i Kampala muri Uganda.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hari abagishidikanya ko umujyi wa KIGALI udashoboye ra!! ubu se ibi bikombe ni iby’ubusa?

koni yanditse ku itariki ya: 25-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka