Uko byifashe mu irushanwa mpuzamahanga ‘IRONMAN 70.3 Rwanda’ ryabereye i Rubavu (AMAFOTO)

Abakinnyi 155 baturutse mu makipe 35 bitabiriye irushanwa mpuzamahanga rizwi nka Triathlon ryabereye mu Rwanda rizwi nka " IRON MAN Rwanda 70.3"

Kuri iki Cyumweru mu karere ka Rubavu habereye isiganwa ry’umukino wa Triathlon, umukino ukubiyemo imikino itatu ari yo Koga mu mazi, gusiganwa ku magare ndetse no gusiganwa ku maguru, iryabaye rikaba rizwi nka IRON MAN Rwanda 70.3

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari mu bakurikiranaga iri siganwa
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari mu bakurikiranaga iri siganwa
Clare Akamanzi, Umuyobozi wa RDB yaje kwirebera iri siganwa ryabereye ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu
Clare Akamanzi, Umuyobozi wa RDB yaje kwirebera iri siganwa ryabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu

Iri siganwa ryabanjirirwe no koga mu kiyaga cya Kivu aho basiganywe ku ntera ya Kilometero imwe na metero 900 (1.9Km), hakurikiraho gusiganwa ku magare ku ntera ya Kilometero 90, basoreza ku gusiganwa ku maguru ku ntera ya Kilometero 21.

Inzira yakoreshejwe mu gusiganwa ku magare

Kivu Beach-Gorilla Hotel- ku Karere Ka Rubavu- Merez junction- Tam Tam- Marine Army hdq- Brasserie- Kigufi- Gaz Methane (Turning point) bakazenguruka inshuro enye.

Abafana ni benshi ku muhanda
Abafana ni benshi ku muhanda

Inzira yakoreshejwe mu gusiganwa ku maguru

Kivu Beach - Gorilla Hotel - Nyanja- Grande Barrière - La Corniche - CSS- Pariquet- RRA(Turning Point) bakazenguruka inshuro eshatu.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 35 agizwe n’abakinnyi 155 barimo n’abanyarwanda mu byiciro b’abakobwa n’abahungu.

Kureba andi mafoto, kanda HANO

Reba ibindi muri iyi video:

Amafoto: Moise Niyonzima
Video: Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

CONGRATULATIONS KU BATEGUYE IKI GIKORWA CY’INDASHYIKIRWA

Munyaneza yanditse ku itariki ya: 14-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka