U Rwanda rwavanye imidari ibiri mu mikino y’urubyiriko ya Gaborone

Mu mikino ihuza urubyiruko yaberaga i Gaborone muri Botswana, u Rwanda rwahavanye imidari ibiri ya Bronze ndetse amwe mu makipe n’abakinnyi ku giti cyabo bahavana itike yo kuzakina imikino Olymique izabera i Nanjing mu Bushinwa muri Kanama uyu mwaka.

Nyuma ya Jean Pierre Cyiza wegukanye umudari wa Bronze mu mukino wa Boxe, ikipe y’igihugu y’abakobwa baterengeje imyaka 18 muri volleyball niyo yahesheje umudari wa kabiri u Rwanda ubwo yatsindwaga ku mukino wayo wa nyuma na Misiri amaseti 3-0 ku wa gatanu tariki ya 30/5/2014.

Ikipe y'u Rwanda y'abakobwa izajya mu mikino Olympique mu Bushinwa nyuma yo kwegukana umudari wa Bronze i Gaborone.
Ikipe y’u Rwanda y’abakobwa izajya mu mikino Olympique mu Bushinwa nyuma yo kwegukana umudari wa Bronze i Gaborone.

Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball yitwaye neza ndetse kapiteni wayo Seraphine Mukantambara wayifashije cyane ahabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri iryo rushanwa (MVP).

Uwo mudari ikipe y’u Rwanda yegukanye kandi wanayihesheje itike yo kuzakina imikino Olympique izabera mu Bushinwa, ikazajyana na Jean Pierre Cyiza uzaba akina Boxe akaba yarabonye umudari wa Bronze nyuma yo gutsinda Fuzile Azinga wo muri Afurika y’Epfo.

James Sugira nawe azajya mu Bushinwa guhatana mu gusiganwa ku maguru muri metero 1500.
James Sugira nawe azajya mu Bushinwa guhatana mu gusiganwa ku maguru muri metero 1500.

Mu bandi bakinnyi b’u Rwanda bazajya mu Bushinwa hari Jean Marie Vianney Myasiro usiganwa ku maguru muri metero 3000 akaba yabonye iyo tike nyuma yo kwegukana umwanya wa munani akoresheje iminota 08 amasegonda 53 n’ibice 48.

Hari kandi James Sugira nawe uzajya mu Bushinwa nyuma yo kwegukana umwanya wa karindwi i Gaborone mu gusiganwa ku maguru muri metero 1500 akaba yarazirangije akoresheje iminota itatu n’amasegonda 56.

Seraphine Mukantambara witwaye neza kurusha abandi mu irushanwa na Olive Mutamba bagize ikipe y'u Rwanda ya Volleyball izajya mu Bushinwa.
Seraphine Mukantambara witwaye neza kurusha abandi mu irushanwa na Olive Mutamba bagize ikipe y’u Rwanda ya Volleyball izajya mu Bushinwa.

Abakobwa babiri bakina umukino w’amagare Clementine Niyonsaba na Benitha Uwamarayika nabo bitwaye neza muri Botswana bahavana itike yo kuzajya mu Bushinwa, kimwe n’amakipe ya Beach Voleyball agizwe na Seraphine Mukantambara na Lea Uwimbabazi mu bakobwa na Justin Munyinya na Sylvestre Ndayisaba mu bahungu.

Uwari ukuriye itsinda ry’Abanyarwanda bari bagiye muri Botswana, Elie Maniraroral usanzwe ari Umuyobozi wungirije muri Komite Olympique y’u Rwanda avuga ko muri rusange u Rwanda nk’igihugu cyari cyitabiriye iyo mikino bwa mbere rwitwaye neza rukazana imidari ibiri ya Bronze.

Clementine Niyonsaba na Benitha Uwamarayika bakina umukino w'amagare ni bamwe bu bazahagararira u Rwanda mu Bushinwa.
Clementine Niyonsaba na Benitha Uwamarayika bakina umukino w’amagare ni bamwe bu bazahagararira u Rwanda mu Bushinwa.

Manirarora ariko asaba abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino kujya batangira gutegura abakinnyi bato hakiri kare kugirango igihe cy’amarushanwa menshi aba abategereje kigere bameze neza kuko bagaragaje ko batiteguye bihagije.

Mu mikino y’urubyiruko ya Gaborone yakinwaga ku nshuro ya kabiri, u Rwanda rwari rwoherejeyo abakinnyi 41 bahatanaga mu mikino 12, bakaba bagaruka mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 02/06/2014.
Imikino nyafurika y’urubyiruko iba rimwe mu myaka ine izongera kuba muri 2018, ikazabera muri Algeria.

I Gaborone, u Rwanda rwahagarariwe n'abakinnyi 41 bakinaga imikino 12.
I Gaborone, u Rwanda rwahagarariwe n’abakinnyi 41 bakinaga imikino 12.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka