Tony Blair yaje gushyigikira Umunyarwanda guca agahigo muri Cricket

Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza yitabiriye igikorwa cyo gushyigikira Umunyarwanda Eric Dusingizimana wihaye intego yo gukora amateka mashya muri Cricket.

Dusingizimana yiteguye kumara amasaha 51 akina umukino wa Cricket, aho azaba agarura udupira tuzwi nka "Bowling" azajya aterwa n’abantu batandukanye baba kuri Petit Stade Amahoro aho iki gikorwa kiri kubera.

Yakirwa na Ministiri Uwacu Julienne
Yakirwa na Ministiri Uwacu Julienne
Tony Blair ashyikirizwa agapira gakoreshwa muri Cricket
Tony Blair ashyikirizwa agapira gakoreshwa muri Cricket
Yaje no gusinya kuri aka gapira nyuma yo kugatera
Yaje no gusinya kuri aka gapira nyuma yo kugatera

ku isaa sita z’amanywa kuri uyu wa gatatu tariki 11 Gicurasi 2016, nibwo Blair yari ageze kuri Petit Stade Amahoro, aho yari aherekejwe na Ministri wa Siporo n’umuco w’u Rwanda Madamu Uwacu Julienne.

Miss Mutesi Jolly nawe yateye agapira
Miss Mutesi Jolly nawe yateye agapira
Eric Dusingizimana witeguye gukora amateka, aha yari yiteguye kugarura udupira
Eric Dusingizimana witeguye gukora amateka, aha yari yiteguye kugarura udupira

Uyu mukinnyi naramuka abigezeho kandi, azahita yandikwa mu gitabo cyandikwamo abantu bakoze ibintu bidasanzwe ku isi kizwi nka Guiness des records cyangwa Guinness world records.

Amafoto

Amafoto:Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka